Umuhanzikazi Bwiza yaguye mu kantu akimara kubona Umubare w’abaguze Album aheruka gushyira hanze mu kwezi gushize

Ukwezi kurirenze album ya Bwiza itangiye kugurishwa hifashishijwe urubuga rwe bwite, icyakora imibare y’abayiguze ntimuvugira nubwo abareberera inyungu ze bahamya ko ari intambwe nziza yateye. 

Iyo uteye icyumvirizo ku isoko ryagurishirizwagaho iyi album mbere y’uko isohoka ku mbuga abantu basanzwe bumviraho imiziki, bakubwira ko mu barenga ibihumbi 10 basuye urubuga rwacururizwagaho iyi album byibuza abarenga gato ku ijana ari bo bababashije kuyigura. 

Mu kugereranya wavuga ko byibuza umuntu umwe ari we waguze iyi album ku ijana babaga bageze kuri uru rubuga, ni mu gihe abasigaye bumvaga amasegonda make yayo ubundi bakagenda batishyuye. 

Uhujimfura Jean Claude ureberera inyungu za Bwiza, yavuze ko kuba abantu bataraguze iyi album ku bwinshi hari impamvu nyinshi zibyihishe inyuma. 

Ati “Impamvu zo zaba nyinshi, ariko ikomeye twatekereje ni uko bitari mu muco w’abakunzi b’umuziki Nyarwanda kugura indirimbo, ni byo ntabwo yaguzwe ku gipimo twifuzaga ariko mu by’ukuri turishimira ko hatewe intambwe yo kwerekana ko bikwiye.” 

Yaboneyeho umwanya wo gushimira abaguze album yabo yaba kuri website kimwe n’abayisabye kuri Flash Disk, ahamya ko ari inkunga ikomeye bateye umuhanzi wabo. 

Iyi album ya mbere ya Bwiza yayifashijweho n’abanditsi barimo Niyo Bosco na Mico The Best. Abatunganya indirimbo bayikozeho barimo Tell Them, Santana, Nizbeat, Loader, Prince Kiiiz n’abandi. 

Iriho indirimbo 14 zirimo iyo yise ‘Amahitamo’, ‘Amarangamutima’, ‘Are You Ok’, ‘Carry me’, ‘Monitor’ yakoranye na Niyo Bosco, ‘MR DJ’, ‘Niko Tamu’ yakoranye na Ray Signature na Allan Toniks, ‘Nobody’ yahuriyemo na Double Jay, ‘Sextoy’, ‘Rudasumbwa’ n’izindi. 

Indirimbo zose ziriho zimara iminota 48 n’amasegonda 15. 

Incamake ku ndirimbo ziyigize 

Carry Me Home 

Ni indirimbo y’urukundo aho Bwiza yumvikana yishyize mu mwanya w’umukobwa ushaka ko umusore amushimisha kubera ukuntu aba yamwiyumvisemo. 

Iyi ndirimbo ikozwe mu njyana ya Afro Zouk, yakozwe na Santana. Yavuze ko gukora iyi ndirimbo yabitekereje yishyize mu mwanya we igihe azaba yakoze ubukwe ari kubwira umugabo we kumutwara mu rugo rushya rwabo. 

Ati “Igitekerezo cyayo cyaje ndi kwitekereza nakoze ubukwe. Nashakaga kubwira umugabo wanjye ati wantwaye iwawe, ukamvana hano.’’ 

Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Tell Them. Irimo ubutumwa bw’urukundo. Hari aho aririmba ati “Amarangamutima, intekerezo zanjye ni wowe gusa nifuza guhorana nawe.’’ 

Monitor 

Ni indirimbo yahuriyemo na Niyo Bosco. Irimo ubutumwa buvuga ku kuntu umuntu ashobora kwishisha umukunzi we kandi undi na we yigomwa byinshi kugira ngo amushimishe. 

Yagize ati “Ivuga ku mugabo n’umugore aho umwe aba abwira undi ibintu yigomwe kugira ngo bakundane ariko akaba amukeka amababa.’’ 

Iyi ndirimbo yo yakozwe na Loader. 

Nobody 

Iyi ni indirimbo yahuriyemo na Double Jay. Yakozwe na Prince Kiiiz. Ni indirimbo ivuga ku musaza n’umujene bakundana bakajya basohokana henshi batemberana mu bihugu bitandukanye, barya iraha. 

Amahitamo 

Iyi ndirimbo yakozwe na Nizbeat. Itanga ubutumwa ku babyeyi bashobora kwanga umukwe wabo kubera ko ari umukene, nta bushobozi afite. 

Ati “Mba ndi kuvuga ukuntu nakundanye n’umuhungu wo mu bakene ariko iwacu bakamwanga. Nayandikanye na Niyo Bosco.” 

Niko Tamu 

Ni indirimbo itaka umuntu mukundana. Yakozwe na Tell Them uri mu batunganya indirimbo bari kuzamuka muri iki gihe. Bwiza yayihuriyemo na Ray Signature ndetse na Allan Toniks bo muri Uganda. 

Sixtoy 

Ivuga ku musore uba ushaka kugira umukobwa igikinisho cye yitwaje kumuhonga amafaranga. 

Bwiza ati “Ni indirimbo ifite inkuru ivuga ukuntu umuhungu aba ashaka kungira igikinisho cye yifashishije amafaranga.” 

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Loader mu gihe amashusho yayo atarajya hanze. 

Are You Ok 

Bwiza yabwiye itangazamakuru ko ari inkuru y’umugabo ukuze utereta abakobwa bakiri bato (Sugar Daddy) uba uhonga umukobwa amafaranga. Mu myandikire yayo yafashijwe na Ray Signature, mu gihe yakozwe na Loader. 

Cinema 

Indirimbo ’Cinema’ Bwiza yayikoranye na Chriss Eazy, iyi ikaba iya kabiri bahuriyemo nyuma y’iyo bise ’Lolo’ bakoranye igasohoka kuri EP uyu mukobwa yashyize hanze mu 2021. 

MR DJ 

Iyi yo ivuga ku mukobwa ugera mu kabyiniro akarangarirwa. Bwiza ati “Muri iyi ndirimbo mba mvuga ukuntu nageze mu kabyiniro ibintu byose bigahinduka abantu bandangariye.” 

Rudasumbwa 

Iyi ndirimbo Bwiza yagaragaje ko ari indirimbo aba ataka umukunzi we ndetse akaba yavuze ko ariyo azaririmba mu bukwe bwe. 

Ati “Mu myandikire nafashijwe na Mico The Best. Ni indirimbo nzaririmba mu bukwe bwanjye. Ni indirimbo mba ntaka umukunzi wanjye.’’ 

Iyi ndirimbo ikozwe mu mudiho wa Kinyarwanda. 

“My Dream” ya Bwiza iriho izindi ndirimbo zari zaramaze kujya hanze mbere zirimo iyitwa “Soja” yahuriyemo na Juno Kizigenza, “Do me’’ na “Painkiller”. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *