Umuhanzikazi Sheebah Karungi nyuma yo kugera mu Rwanda akavuga ko azabyara abana nta gahunda yo kuzashaka umugabo yakuye agahinda i Kigali

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kanama 2024 muri Camp Kigali habereye igitaramo cyahuje abahanzi batandukanye barimo Bwiza, Bushali, Sheebah Karungi wo muri Uganda ndetse n’ibindi byamamare birimo Anitha Pendo n’abandi. 

Muri iki gitaramo cyari kiyobowe na Mc Tino ndetse na Anita Pendo nk’undi mushyushya rugamba ukunzwe, ni igitaramo kitari kitabiriwe nkuko byari biteganyijwe, abantu bari bacye ku buryo bugaragarira buri umwe. 

Uretse kandi kuba abantu bari bake, nabo bake bari bahari ntibigize baryoherwa bitewe nuko bakomeje gutenguhwa n’abacuranzi, ibyuma byabo byazimaga buri kanya. 

Muri iki gitaramo, cyari kitabiriwe kandi na DJ Phil Peter ndetse DJ Crush, mbere yuko bahabwa umwanya wo gususurutsa abantu, ibyuma byazimye inshuro nyinshi, ibi byaje no kuba ku bahanzi nka bwiza ndetse na Bushali kuko nabo ibyuma byageragaho bikabazimiraho bari ku rubyiniriro. 

Amakuru avuga ko Mc Tino yabwiye uwari ushinzwe ibyuma ngo abyiteho abitunganye, basi niyo bo byabazimiraho bari mu rugo ntakibazo ariko ntibibasebye imbere y’abashyitsi. 

Ibyo Mc Tino yavuze byakozwe ndetse Sheebah ubwo yajyaga ku rubyiniriro abantu bari baziko byarangiye, ariko biba byabindi , ndetse niwe ibyuma byazimiyeho inshuro nyinshi. 

Uyu muhanzi ibyuma byamuzimiyeho inshuro 5, ariko akomeza kubyihanganira kugeza aho byamuzimiyeho agiye kuririmba indirimbo ye yanyuma ,ahita amanuka ku rubyiniriro atayiririmbye arijyendera. 

Uyu Sheebah ntibyamunejeje nagato ndetse ntiyigize aripfana kuko yasize antenze abakoreshaga ibyuma abasaba ko ubutaha bazirinda iri kosa. 

Ati “Mbabajwe bikomeye no kuba ibyuma bitari gutuma twishima, reka nizere ko ntacyo bitubwiye. Ndashima Imana yampaye kubyihanganira nkasaba ababishinzwe ko ubutaha bakora akazi kabo neza.” 

Amakuru akomeza avuga ko kuzima kwa buri kanya kw’ibi byuma bifite intandaro bitewe nuko uwari ubushinzwe agatama kari kamugezemo. 

Umuhanzikazi  Sheebah Karungi, ubwo yageraga mu Rwanda, yari yatangaje ko muri gahunda afite harimo kubyara abana nk’abandi babyeyi bose ariko ibyo gushaka umugabo ntabyo ateganya.  

Uyu muhanzikazi yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 14 Kanama 2024. Aganira n’itangazamakuru, nibwo yabajijwe ku cyo atekereza ku gukora ubukwe akagira umuryango ndetse akanabyara abana.  

Sheebah w’imyaka 34 y’amavuko, yasubije avuga ko n’ubwo adateganya kuzakora ubukwe ariko mu byo ajya atekereza harimo kuzabyara akagira abana.   

Yagize ati “Ntabwo ntekereza ibyo kuzakora ubukwe ariko nzabyara.”  

Abajijwe igihe abakunzi be bashobora kwitega kumubona ari umubyeyi w’abana, uyu muhanzi uzwi ku izina rya Queen Sheebah, yasubije mu buryo buteruye agira ati “Igihe cyose Imana ivugiye, igihe cyose Imana ifatiye umwanzuro. Iyo Imana ivuze yego, njye ndi nde?”  

Karungi yemeje kandi ko atari mu rukundo n’uwo ariwe wese nubwo amakuru aherutse kuvugwa n’umwe mu bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru muri Uganda, Isaac Daniel Katende uzwi nka Kasuku, yavuze ko Sheebah ari mu rukundo ndetse ko uwo bakundana yitegura kuzamubyarira.  

Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Embeera zo’ yakoranye na Bruce Melodie, ‘Wakikuba’ n’izinda yavuze ko iyi ngingo yo guhatira abagore kubyara, ikwiye guhagarara bakareka umugore akagira amahitamo y’igihe yumva abyifuza aho kumushyiraho igitutu. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *