Umuhanzikazi Selena Marie Gomez wamamaye mu muziki nka Selena Gomez, yagaragaje ko adashobora gutwita bitewe n’imiti yagiye afata, ariko avuga ko azashaka uburyo bwose bushoboka yabonamo umwana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Vanity Fair, ubwo yasohokaga ku gifuniko cy’iki kinyamakuru cy’ukwezi k’Ukwakira. Uyu muhanzikazi w’imyaka 32 yavuze ko adashobora kuba yatwita umwana kubera ibibazo bitandukanye yagize biturutse ku miti yagiye ahabwa.
Ati “Ntabwo nari narigeze mbivuga ibi… ariko ku bw’amahirwe make ntabwo nshobora kwitwitira umwana. Mfite ibibazo byinshi byaturutse ku miti bikaba byashyira ubuzima bwanjye n’ubw’umwana naba ntwite mu kangaratete. Icyo cyari ikintu cyagombaga gutuma mbabara mu gihe runaka.”
Gomez mu 2015 yarwaye uburwayi bwa Lupus [butera ukwangirika k’uruhu] ndetse mu 2017 yahishuye ko yashyizwemo impyiko y’umwe mu nshuti ze witwa Francia Raisa.
Mu 2020 na bwo, yagize ikibazo cy’uburwayi bufitanye isano n’ubwo mu mutwe buzwi nka ‘Bipolar disorder’ ndetse imiti yagiye ahabwa kubera ubu burwayi bwose bwamufashe mu bihe bitandukanye ni yo yamugizeho ingaruka.
N’ubwo bimeze gutyo ariko we yemeza ko uko biri kose azashaka uko abona umwana, yaba binyuze mu gushaka umugore umutwitira[nk’uko byagenze kuri Kim Kardashian] cyangwa se gushaka umwana arera.
Ati “Ariko ndi mu mwanya mwiza cyane kuri ibyo. Nasanze ari umugisha kuko hari abantu beza bashobora kwemera gutwitira umuntu cyangwa se nkaba nashaka umwana ndera kandi byose ni ibintu bishoboka cyane kuri njye.”
Yakomeje avuga ko yifuza by’ikirenga kuba yaba umubyeyi, ati “Nzashimishwa n’uko urwo rugendo ruzaba rumeze, ariko ruzaba ritandukanyeho gato. Bijya kurangira ntacyo bimbwiye. Bizaba ibyanjye. Azaba umwana wanjye.”
Ntabwo ari ubwa mbere uyu muhanzikazi agaragaje ko yifuza kugira umwana, cyane ko mu 2022 yahishuye ko imiti yafataga ubwo yari arwaye bipolar disorder ariyo yatumye atakaza amahirwe yo gutwita.
Guhera mu mpera z’umwaka ushize Selena Gomez yatangiye kugaragaza, ko ari mu rukundo na Benny Blanco, ndetse bafite gahunda yo kurushinga mu minsi iri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.