Umuhungu wa Gen Mubarakh Muganga agiye gukinira Indi kipe ihatanira ibikombe nyuma y’ibyamubayeho muri APR FC

Umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen Mubarakh Muganga, Niyonshuti Hakim Mubarakh, wari umaze imyaka ine muri APR FC ariko akabura umwanya uhagije wo gukina yerekeje muri AS Kigali, ndets ari mu bazifashishwa n’iyi kipe mu mwaka w’imikino wa 2024-2025.

Niyonshuti ni umwe mu bakinnyi batabonye umwanya uhagije mu ikipe y’Ingazo z’Igihugu [APR FC] cyane ko ari ikipe ihora ku gitutu ishaka gutwara ibikombe. 

Kuri ubu ari gukora imyitozo mu kipe ya AS Kigali ndetse ari mu bakinnyi bazifashishwa muri uyu mwaka, nyuma y’uko bivuzwe ko ashobora gukinira Vision FC yari amaze igihe akorana nayo imyitozo.

Uyu musore ukina ku ruhande mu gice cy’ubusatizi cyangwa akaba yakina hagati mu kibuga, yari aherutse kugaragara mu mukino wa gicuti ikipe ya Vision FC yatsinzwemo ibitego 2-1.

Ni mu gihe guhera uwo munsi byatangiye kuvugwa ko ashobora kuyikomerezamo mu gihe Umutoza Calum Shaun Selby yashima urwego rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *