Umuhungu wa Zinedine Zidane, Enzo Zidane, yatangaje ko yasezeye kuri Ruhago afite imyaka 29.
Uyu musore, nubwo yakinnye umupira w’amaguru mu bihe bitandukanye, ntiyigeze abasha kugera ku rwego rw’icyamamare nk’icy’umubyeyi we.
Enzo yasoje umwaka w’imikino mu ikipe ya Fuenlabrada, ikina mu kiciro cya 3 cy’umupira w’amaguru w’Abanya-Espagne.
Yabwiye itangazamakuru ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gutekereza ku buzima bwe, asanga ari ngombwa kwita ku bikorwa by’ubucuruzi no ku muryango we.
Enzo yavuze ko yifuza gukoresha igihe cye mu bindi bikorwa by’ubucuruzi, bigamije kuzamura iterambere rye mu mwuga w’ubucuruzi.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.