
Umukinnyi wa APR VC, Gisubizo Merci, yakubise umutwe umutoza we, Rwanyindo Mathiew amuvusha amaraso, ahita ahabwa ikarita y’umutuku n’umuhondo icyarimwe.
Ibi byabaye ku wa Gatandatu, tariki 18 Ugushyingo 2023 mu mukino wa ½ wahuzaga APR VC na Police VC mu Irushanwa Nyafurika ‘Zone V Club Championship 2023’ rikomeje kubera muri BK Arena.
Ubwo umukino wari ugeze mu iseti ya kabiri, umukinnyi bita Manzi Sadru yagize ikibazo cy’imvune ariko akomeza kubihisha adashaka kuva mu kibuga gusa umutoza yari yamuteye imboni maze ahamagara umukinnyi wo kumusimbura.
Icyo gihe umutoza yahise asaba akanya ko kuganiriza abakinnyi be (time out) cyane ko muri iyo minota Police VC yabarushaga cyane. Gusa mbere gato Gisubizo Merci yari amaze kwica umupira abonye bahamagaye umukinnyi agira ngo ni we bagiye gusimbuza.
Ubwo abakinnyi bajyaga kumva umutoza, Gisubizo yagiye yitonganya abaza umutoza wungirije igitumye ashaka kumusimbuza, undi nawe amubwira ko atari yari agiye gukura mu kibuga gusa abimubwira amukurura umwambaro mu ijosi.
Gisubizo yahise arakara akubita umutoza umutwe ku mazuru ava amaraso menshi.
Umusifuzi yahise yereka Gisubizo ikarita y’umutuku n’umuhondo (muri Volleyball iyo uyahawe yombi uba ugomba kujya kure y’aho umukino uri kubera) umukinnyi yahise ajya mu rwambariro, umutoza na we ajya kwitabwaho n’abaganga.
Si ubwa mbere uyu mutoza agaragaye atonganya abakinnyi ku rwego rukomeye kuko bivugwa ko ajya anabatuka bamwe bagashaka no gusohoka mu kibuga bagaturishwa na bagenzi babo.
Umukino warangiye Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-0 (25-23, 25-21, 25-20) isanga Sporting-S y’i Bugande ku mukino wa nyuma na yo yasezereye Kepler VC iyitsinze amaseti 3-2.
Uyu mukino uzakinwa ejo ku Cyumweru, tariki 19 Ugushyingo 2023 saa 17:00 muri BK Arena. Mu bagore, umukino wa nyuma uzakinwa na Rwanda Revenue Authority na Pipeline VC yo muri Kenya saa 15:00.

U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi cya ‘Sitting Volleyball’
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Sitting Volleyball mu bagore yatsinzwe n’iya Brésil amaseti 3-0 mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball gikomeje kubera mu Misiri.
Uyu mukino wabaye ku wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2023 i Cairo mu Misiri, aho iyi mikino ikomeje kubera. U Rwanda rwageze muri ¼ nyuma yo gusoreza ku mwanya wa gatatu mu itsinda A.
Ni umukino Brésil yayoboye kuva utangiye kugeza urangiye kuko iyi kipe yatsinze iseti ya mbere ku manota 25 kuri 15 y’u Rwanda.
U Rwanda rwinjiye mu mukino mu iseti ya kabiri yari ikomeye cyane kuko amakipe yombi yagendanaga mu manota. Yarangiye Brésil nayo iyitsinze ku manota 27-25.
Iseti ya nyuma abakinnyi bari bacitse intege bayitsindwa mu buryo bworoshye ku manota 25-14. Muri rusange umukino warangiye Brésil itsinze u Rwanda amaseti 3-0.
Nyuma y’umukino, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Dr Mossad Rashad yavuze ko uyu munsi babuze amahirwe.
Ati “Navuga ko uyu munsi nta mahirwe twari dufite gusa nishimiye ikipe yanjye cyane. Icyo nifuzaga muri iri rushanwa ni uko abakinnyi babona ubunararibonye kandi barabubonye ntabwo ari bibi.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwazamuye urwego cyane bityo abona imbere ari heza.
Ati “Uyu munsi abakinnyi banjye bakinnye neza, ikipe yacu yarahindutse cyane ubu nta kipe tutahangana nayo ku Isi mwarabibonye dukina n’u Bushinwa. Ndabona imbere ari heza cyane.”
U Rwanda ruzakomeza gukina imikino yo guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu kugeza ku wa munani.
Mu cyiciro cy’abagabo, kuri uyu wa Kane u Rwanda rwatsinze Algeria n’u Bwongereza amaseti 3-0 rusoza Igikombe cy’Isi ruri ku mwanya wa Cyenda. Ni mu gihe iyi kipe yitabiriye iyi mikino iri ku mwanya wa 13.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
