Myugariro w’ibumoso muri APR FC n’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Ishimwe Christian, ari mu biganiro bya nyuma na Azam FC yo muri Tanzania ashobora kwerekezamo ubwo azaba asoje amasezerano ye ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Azam FC yifuza ba myugariro babiri, uwo hagati n’uw’ibumoso. Iri mu biganiro na Ishimwe Christian nyuma yo kunyarukira mu Rwanda kuhashakira ibisubizo ariko ntiyanyurwa n’urwego rwa Mitima Isaac wa Rayon Sports.
Iyi kipe yaje kwisanga kandi yaratinze kuganiriza Umunya-Cameroun Salomon Bindjeme yegereye kuko yasanze yarumvikanye na Al-Shorta SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Iraq.
Ishimwe Christian aramutse yerekeje muri Azam FC, umwanya we wasubirana Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude wahinduriwe umwanya n’Umutoza w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Thierry Froger Christian, akamukinisha hagati mu kibuga afasha abugarira.
Ubuyobozi bwa Azam FC bukemanga umusaruro w’abarimo abanya-Tanzania babiri, Pascal Gaudence Msindo na Edward Charles Manyama n’Umunya- Sénégal-Cheikh Tidiane Sidibé usanzwe ukinira Les Lions de la Teranga, akaba ari yo mpamvu bwifuje Ishimwe Christian.
Ntabwo igiciro Azam FC yifuza gutanga kuri Ishimwe kiratangazwa ariko aho ibiganiro bigeze ni uko yazajya ahembwa miliyoni 3,8 Frw ku kwezi.
Ishimwe Christian yerekeje muri APR FC mu 2022 avuye muri AS Kigali na yo yagezemo aturutse muri Marines FC.
Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro, gutsindwa muri ½ cy’Igikombe cy’Intwari no gusezererwa muri ½ cya Mapinduzi Cup, APR FC isigaranye amahirwe amwe gusa yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona, aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 13 ku Munsi wa 24.
Byitezwe ko mu mwaka w’imikino utaha, APR FC izongeramo abakinnyi b’amazina akomeye kugira ngo izabashe kugera kure mu mikino Nyafurika.
Azam FC iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona ya Tanzania igeze ku Munsi wa 21 n’amanota 47 aho irushwa na Young Africans ya mbere amanota atanu, ikarusha Simba SC ya gatatu amanota abiri nubwo ’Wekundu wa Msimbazi’ ikizigamye imikino ibiri itarakina.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu