Abanya-Uganda bacitse ururondogoro nyuma y’igitaramo Umunye-Congo uba mu Bufaransa Ya Levis yakoreye muri iki gihugu kigasiga umugani, kubera uburyo abakobwa bo muri iki gihugu bamwe bakamwerekaga kwizihirwa bidasanzwe.
Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2024, kuri Serena Hotel i Kampala. Cyayobowe n’umunyarwandakazi Zuba Mutesi afatanyije na Timothy CODE.
Iki gitaramo cyatumye benshi bacika ururondogoro biturutse ku bakobwa bagiye babyinana na Ya Levis, bamukorakora abandi bakitwara mu buryo budasanzwe.
Abandi barwaniye kubyinana na we ku buryo byasabaga abafite agatuza ko aribo babigeraho. Ababonaga batabivamo bahitagamo kwigumira aho bari bari mu cyimbo cyo kumusanga ku rubyiniro.
Iki gitaramo cyarangiye nta nkuru ndetse bituma benshi bifashisha imbuga nkoranyambaga bagaragaza uko cyagenze.
Ni ibintu byagiye hanze biturutse ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibitangazamakuru bitandukanye muri iki gihugu, maze abantu nyuma yo kuyatera akajisho barisararanga karahava.
Mu butumwa butandukanye buri ku rubuga rwa X, benshi kwiyumanganya byanze batangira kuvuga.
Nk’uwitwa Glane yanditse ku rukuta rwe, ati “Ntabwo Ya Levis azigera yibagirwa Uganda.”
Akurikizaho amafoto y’uyu muhanzi n’abakobwa bari kubyinana bizihiwe.
Hari uwashyize hanze ifoto ya Ya Levis, umukobwa amwunamye imbere ameze nk’ushaka kurigata ku myanya y’ibanga ye. Arangije arandika ati “Ya Levis ntabwo akwiriye kongera kwemererwa kugaruka muri Uganda.”
Abandi bavugaga ko uyu muhanzi yari yaje kwishimishanya n’abakobwa bo muri iki gihugu kuruta uko yaje kuririmba.
Sam Ochen nawe yanditse ati “Mu izina ry’abagabo bose b’Abanya-Uganda, uyu musore Ya Levis ntazongere kubonwa muri Uganda n’ikindi gihe.”
Awesome Mukiga we yashyize amafoto ya Ye Levis abyinana n’abakobwa muri iki gitaramo cye ku rubuga rwa X, arangije ati “Nyuma y’ibyabaye mu gitaramo cya Ye Levis, byemejwe ko Uganda iherereye mu gace ka Afurika kagira ubushake bwinshi bwo gukora imibonano mpuzabitsina.”
Hari undi wanditse ati “Rwose n’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, yabona impamvu Ya Levis adakwiriye kongera kuririmbira muri Uganda.”
Ku rubuga rwa Weird Confession Uganda hashyizweho ubutumwa bw’umukobwa watandukanye n’umukunzi we nyuma yo kumubona abyina yivuye inyuma mu gitaramo cy’uyu muhanzi bagwatiranye.
Ubu butumwa bwagiraga buti “Nanga Camera. Umusore dukundana yabonye amashusho yanjye ndi kubyinana na Ya Levis mu ijoro ryahise, yahise ahindura ingufuri ze zose mu rugo.”
“Nasanze ibintu byanjye hanze, ndi kumuhamagara nkumva telefone ye irazimije, ndetse ubutumwa bwa nyuma yanyandikiye bwari ayo mashusho ndetse ntekereza ko yankumiriye kongera kumwandikira ubutumwa[block].”
Ahatangirwa ibitekerezo kuri ubu butumwa, abantu bakwennye uyu mukobwa bamubwira ko ubwo nyine yahisemo Ye Levis, bityo akwiriye gufata ibintu bye bakajya kwibanira.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Reba Videos unyuze hano
This girls boyfriend should have broken up with her immediately after she left the stage 😭🥲 pic.twitter.com/HjukWjDvT6
— CONTENDER_ALEX (@Contenderalex) August 25, 2024