Mu mwaka wa 2023 nibwo ikipe ya Apr Fc yatangaje ko yasubiye kuri politike yo gukinisha abanyamahanga nyuma y’igihe kinini yari imaze itabakinisha.
Muri uwo mwaka nibwo Umurundi Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ yerekanwe nk’umunyamahanga wambere Apr Fc yari isinyishije muri uwo mwaka.
Uyu mukinnyi yafashije cyane ikipe ya Apr Fc, ndetse ayifasha kuba yatwara igikombe cya Shampiyona, ari nacyo gikombe cyambere yari atwaye mu Rwanda.
Nyuma uyu mukinnyi yaje kugira imvune ikomeye, ituma atabasha gukina cyangwa gukora imyitozo, naho akiriye akira atakibonwamo ubushobozi nk’ubwambere.
Iyo imvune ye niyo yatumye Pitchou abura umwanya burundu mu ikipe ya Apr Fc kuko hari abandi bawukinaho kandi bamaze kuzamura Urwego kumurenza.
Nyuma yo kubura umwanya, uyu mukinnyi yaje gusaba ikipe ya Apr Fc ko yamurekura akajya kwishakishiriza mu yandi makipe.
Uyu mukinnyi wanyuze mu makipe akomeye nka Kiyovu Sports n’andi, Kuri ubu yamaze gutandukana na Apr Fc.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.