Umunyamakurukazi wa BB Fm Umwezi yasariye umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi ukiri muto, Hakim Sahabo kugeza n’aho yemeza ko yamwandikiwe na muganga ngo amuhe ibyishimo.
Umunyamakuru Mfashingabo Natacha wamenyekanye nka Tasha Laika mu biganiro bya BB Fm Umwezi akomeje kugaragaza urukundo afite Hakim Sahabo.
Iyo unyarukiye ku rukuta rwe rwa X ntutinda kubona ibizibiti aho ifoto iri kuri konti ye ni iya Hakim Sahabo.
Iyo ugeze mu byo yagiye asohora, akomeza ashimangira ko Hakim Sahabo ari umusore ushyitse.
Kujya gupfa, yifashishije tweet y’umunyamakuru mugenzi we Jean Luc maze yemeza ko Sahabo yamwandikiwe na Muganga kugira ngo ajye abaha ibyishimo.
Mu yandi makuru, ubwo yasimburwaga ku munota wa 77 w’umukino Amavubi y’u Rwanda yanganyijemo 0-0 na The Warriors ya Zimbabwe, Umukinnyi wo hagati wa SL16 FC yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi n’Ikipe y’Igihugu, Sahabo Hakim, yazabiranyijwe n’umujinya.
Hari ku munota wa 77 ubwo uyu musore wari wakiriye amarangamutima y’abatari bake kuri Stade Huye, yasimburwaga na Muhire Kevin ukinira Rayon Sports, maze abenshi mu bafana bereka umutoza w’Amavubi Torsten Frank Spittler ko batishimiye izi mpinduka, bavuza induru ndetse hari n’abavuze bati “Oya”.
Izi mpinduka si abafana b’Amavubi gusa zitashimishije kuko na nyirubwite Sahabo Hakim yasohotse mu kibuga aseka gusa ubwo yatambukaga ku ntebe y’abasimbura nibwo yerekanye ko ababajwe no gukurwamo nyamara yari agifite byinshi byo gutanga.
Ibi yabyerekanye atera agacupa umugeri maze asakuza yiyamira avuga ijambo ’Oya’.
Yakurikiwe na Nshuti Innocent wari umaze gusimburwa na Sibomana Patrick ’Papy’ ukinira Gor Mahia yo muri Kenya.
Sahabo yakomeje gusobanurira Nshuti iby’impinduka zimukorewe nubwo uyu Rutahizamu wa APR FC ntacyo yari gukora.
Izi mpinduka ntacyo zaje gutanga kuko umukino warangiye Amavubi anganyije na Zimbabwe 0-0 bituma u Rwanda ruyobora itsinda C (hakurikijwe inyajwi) n’inota rimwe runganya na Zimbabwe. Nigeria, Benin, Lesotho na Afurika y’Epfo zitarakina zifite ubusa.
[rafflepress id=”1″]
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.