Umunyarwanda ari mu bahatanira asaga miliyari 1.7 Frw atangwa n’umwe mu bakire ba mbere ku Isi

Umunyarwanda Albert Munyabugingo uyobora akaba ari mu bashinze ikompanyi Vuba Vuba Africa LTD igeza ku bakiliya amafunguro n’ibindi bicuruzwa, ari muri ba rwiyemezamirimo 20 bo muri Afurika bari mu marushwana yateguwe n’umuherwe  Jack Ma.  

Kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya  2 Nzeri 2023, i Kigali hateraniye inama yahuje abashomari batandukanye bari muri ayo marushwa yo kumurika imishinga, ategurwa buri mwaka n’Umuryango Jack Ma Foundation na Alibaba Philanthropy by’umuherwe w’Umushinwa Jack Ma. 

Biteganyijwe ko muri bo hatoranywamo ba rwiyemezamirimo 10 bafite imishinga izahatana ku mu cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa giteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho bizarangira basaranganyijwe miliyoni 1.5 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 1.7 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Aya amarushanwa ageze muri  kimwe cya kabiri cy’irangiza (Semi-Finale) aho abahiga abandi bahembwa amafaranga abafasha gukomeza guteza imbere imishinga yabo. 

Umuyobozi w’Umushinga utegura aya marushanwa Africa’s Business Heroes (ABH) Michael Mang, yavuze ko abatsinda buri mwaka bakomeza kubitaho bahabwa inama n’amahugurwa ku guteza imbere ishoramari. 

Yagize ati: ’’Buri mwaka abatsinda bakaza mu myanya 20 ya mbere cyangwa se 10 ya mbere dukomeza kuvugana, tumenya aho ishoramari ryabo rigeze dufite urubuga rwa WhatsApp tuganiriraho ndetse no guhura imbonankubone tukaganira.” 

Hagati y’umwaka wa 2019 n’uwa 2022 Abanyarwanda bitwaye neza babonye ibihembo. 

Francine Munyaneza washinze ikompanyi yitwa Munyax Eco  mu 100 yaje mu 10 ba mbere bagize imishinga myiza ahembwa amadolari y’Amerika ibihumbi 100 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 100), ndetse anahabwa amahugurwa anongerwa andi madolari  ibihumbi 10. 

Yvette Ishimwe washinze ikompanyi ya IRIBA Water Group mu mwaka wa 2021 yaje mu 10 ba mbere muri ABH ahembwa amadolari y’Amerika ibihumbi  100 ($100,000) ndetse n’amahugurwa yakuyemo ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika. 

Christelle Kwizera nyiri Water Access Rwanda mu mwaka wa  2019 mu marushwana ya ABH yaje ku mwaka wa gatatu mu bigo byahatanaga maze atsindira amadolari y’Amerika 100,000.  

Mu gihe Kevine Kagirimpundu umwe mu bashinze kompanyi ya UZURI K&Y nyuma yo kuza mu icumi ba mbere yatsindiye ibihumbi 65 by’amadolari y’Amerika ($65,000). 

Ku bashoramari bo mu Rwanda kandi na bo bavuga ko guhanga udushya mu bucuruzi bikorwa n’abashomari b’Abanyarwanda bikemura ibibazo Afurika ifite. 

Albert Munyabugingo, Umuyobozi Mukuru wa Vuba Vuba Africa Ltd ikora ibikorwa byo kujyana amafunguro n’ibindi bicuruzwa ku babikeneye, avuga ko ibyo bakora byarinze Abanyarwanda benshi n’abanyamahanga gutakaza igihe mu gihe bari mu kazi. 

Yagize ati: “Uko Africa itera imbere ni na ko abantu baba bahuze cyane, bakabura umwanya wo kujya gushaka ikintu bari bakeneye, ari amafunguro, yaba guhaha ibintu bisanzwe no mu isoko, iyo ubonye umuntu utuma, kandi  ibiciro bingana  n’uko waba uhibereye biba ari byiza, ubu turimo gushaka gufasha ubantu gukoresha umwanya neza no kubaha servisi ikwiye”. 

Aya marushanwa yiswe Africa’s Heroes (ABH) yatewe inkunga n’umuryango Jack Ma Foundation ndetse na Alibaba Philanthropy, hagamijwe guteza imbere ba  rwiyemezamirimo bakiri bato, guteza imbere ubucuruzi bwabo bakanagenerwa amahugurwa, kubatera inkunga ndetse  n’inama zatuma bagera ku iterambere. 

Mu myaka 10 ishize ABH tangiye, buri mwaka itanga inkunga ingana n’amadolari y’Amerika angana na miliyoni n’igice z’amadolari y’Amerika, buri mushinga ugahabwa ingano ingana n’umwanya yatsindiye muri ya  mishanga y’ishoramari 10 ya mbere iba yahize indi.  

Kuva ABH yatangira imaze gusigira abashoramari b’Abanyarwanda  arenga  miliyoni 270 z’amafaranga y’u Rwanda. 

Imvaho Nshya

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *