Impunzi eshatu, Abarundi babiri n’Umunyarwanda, zo mu Nkambi ya Dzaleka mu gihugu cya Malawi zishwe zikorewe iyicarubozo nyuma yo gutabwa muri yombi mu mukwabu wo gufata impunzi mu mijyi zigafungirwa muri Gereza Nkuru ya Maula.
Abayobozi b’impunzi muri iyi nkambi barasaba ko hakorwa iperereza ryigenga.
Ku Cyumweru gishize, ahagana saa yine z’ijoro, bivugwa ko imodoka ya camionnette yageze muri iyi nkambi izanye izi mpunzi ariko zimerewe nabi cyane.
Abatangabuhamya nk’uko tubikesha SOSMediasBurundi bagize bati “Twari turyamye, twumva urusaku dusohoka tugiye kureba ikibaye. Twabonye abantu bakikije imodoka ya pick-up ya polisi. Tuyegereye, twabonye impunzi 8, Abarundi 5 n’Abanyarwanda 3 baryamye iruhande rw’imodoka,”
Aba bakomeza bavuga ko izi mpunzi zitabashaga kuvuga usibye kuboroga gusa kubera uburibwe.
Bati ” Nta nubwo banyeganyegaga. basaga nk’abananiwe cyane, bigaragara ko bakorewe iyicarubozo.”
Igipolisi na HCR ntibavuga rumwe
Igipolisi cyasobanuriye ibiro bya HCR mu Nkambi ya Dzaleka ko izi mpunzi zafunguwe zivuye muri Gereza Nkuru ya Maula kandi ko zigomba kwakirwa zigasubizwa mu nkambi. Ibiro bya HCR nabyo byanga kwakira impunzi zababajwe bigeze aho.
“Turashaka gushimira uhagarariye UNHCR waranzwe n’ubumuntu wanze kwakira aba bantu. Yabwiye abapolisi ko adashobora kwakira abantu barimo gupfa, ko abapolisi bagomba kubanza kubavura kandi ko bagomba kujyanwa ku manwa atari ninjoro,”
Nyuma y’impaka ndende, ngo abapolisi basubiranyeyo izo mpunzi kandi bemera kubajyana ku bitaro.
Impunzi ziti ” Bajyanwe ku Bitaro bya Dowa kure y’inkambi. Mu Gitondo cyo kuwa Mbere, twatunguwe no inkuru mbi ko batatu muri bo batagize amahirwe yo kurokoka. Abandi batanu boherejwe ku Bitaro by’Akarere bya Dowa ngo bitabweho byihuse,”
Umwe muri izi mpunzi ukiriho yabashije kugira icyo atangaza ku buriri bw’ibitaro.
Ati ” Twakorewe iyicarubozo. Muri Gereza ya Maula, batwimye ibyo kurya igihe kirekire. Baduteye inshinge. Badushinjaga kwanga kumva amabwiriza yo kuva mu mijyi.”
Abayobozi babiri bo mu Nkambi ya Dzaleka, Umurundi n’Umunyarwanda, bagiye ku bitaro bagiye gufata imirambo ariko ubuyobozi bwanga kuyibaha.
Mu kwezi kwa kane, nibwo Guverinoma ya Malawi yatanze igihe ntarengwa ko impunzi ziba mu mijyi zigomba gusubira mu nkambi bivugwa ko yarengerewe n’ubwinshi bwazo ya Dzaleka (ibarizwamo impunzi zisaga 50,000), mu birometero bigera muri 40 uvuye mu murwa mukuru, Lilongwe.
Mu mpera za Gicurasi, Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje kuri radio na televiziyo by’igihugu ko impunzi zisaga 400 n’abasaba ubuhungiro, barimo n’abana, batawe muri yombi mu mukwabu wa polisi mu duce twinshi two mu murwa mukuru, Lilongwe, mu rwego rwo gufata impunzi zanze kumva amabwiriza yatanzwe.
Impunzi z’Abarundi, Abanyekongo n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Dzaleka zikaba zivuga ko uku ari uguhonyora uburenganzira bwa muntu zigasaba abayobozi ba Malawi na HCR guhagarika ibyo bikorwa.
BWIZA
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com