Umunyeshuri w’imyaka 17 wateye inda mwarimu we w’imyaka 29 akamutegeka kuyikuramo yasabiwe guhanishwa igihano gikomeye cyane

Muri Autriche, umusore w’imyaka 17 ari mu maboko y’ubutabera nyuma yo gukekwaho gutera inda mwarimukazi we w’imyaka 29, hanyuma akamushyiraho igitutu ngo ayikuremo.  

Iki kibazo cyateje impaka zikomeye mu gihugu, aho bamwe basaba ibihano bikomeye ku basore bakoze ibi byaha, mu gihe abandi banenga uburyo umutekano muri Vienne ukomeje guhungabana. 

Nk’uko ubushinjacyaha bubitangaza, uyu musore yari umunyeshuri w’uyu mwarimukazi mu myaka yashize, ariko nyuma baje kugirana umubano wihariye.  

Uyu mubano wari waratangiye nk’ubucuti busanzwe hagati y’umunyeshuri n’umwarimu, ariko nyuma buza guhinduka urukundo rwuzuye ibikorwa byimbitse birimo no gukorana urukundo rwo mu mashuka. 

Nyuma yo gutwara inda, uyu mugore yari afite ubwoba bwinshi.  

Yari azi neza ko gutangaza iki kibazo byashoboraga kumugiraho ingaruka zikomeye, zirimo gutakaza akazi ke no gutakarizwa icyizere n’umuryango we.  

Nubwo yari mu rujijo, yagerageje kuganira n’uyu musore ngo bagire umwanzuro bafata, ariko ibintu byaje kumera nabi kurushaho. 

Aho kugira ngo uyu musore amwumve, yahise atangira kumuhatira gukuramo inda.  

Kubera ko yari azi ubwoba bw’uyu mwarimukazi, yifashishije amashusho yari yarafashe mu ibanga agaragaza uburyo bakozemo urukundo rwo mu mashuka.  

Aya mashusho yayakoresheje nk’igikoresho cyo kumutera ubwoba, amubwira ko nadakuramo iyo nda, azayashyira ku mbuga nkoranyambaga ndetse akabigeza no ku bayobozi b’ikigo yigishagaho. 

Ibi byahinduye ubuzima bw’uyu mwarimukazi nyuma y’ibyo bibazo bikomeye.  

Yatangiye guhura n’ihungabana, kugenda atakaza imbaraga mu kazi ndetse bikagera n’aho ahagarika kwitabira inama z’akazi.  

Yagerageje kurwana ku burenganzira bwe ariko yagize ubwoba bwo gutanga ikirego kubera ingaruka zishobora kumugeraho. 

Nyuma y’igihe gito, uyu musore yaje gukoresha aya mashusho nk’uburyo bwo kumutera ubwoba kurushaho, aho hamwe n’itsinda rye ry’abasore barindwi bafite hagati y’imyaka 14 na 17, batangiye kumwaka amafaranga buri gihe.  

Uyu mwarimukazi yageze aho asabwa kubagurira ibiyobyabwenge kugira ngo badasohora ayo amashusho hanze. 

Kubera ko yari afite ubwoba bwinshi, yakoze uko ashoboye kugira ngo ibyo asabwa byose abibone, ariko ntibyari bihagije.  

Iri tsinda ryaje gukomeza gukoresha iterabwoba, ndetse riza kugerageza no gutwika inzu y’uyu mwarimukazi mu buryo bw’agashinyaguro.  

Ibi byabaye ikimenyetso ntakuka cy’uko uyu mugore adashobora gukomeza guceceka. 

Nyuma y’igihe cy’umwaka wose arwana n’iki kibazo wenyine, uyu mwarimukazi yaje kugira ubutwari bwo gutanga ikirego ku nzego zishinzwe umutekano.  

Ubutabera bwahise butangira iperereza, maze buza gusanga ibyaha bikekwa kuri uyu musore n’itsinda rye bikomeye cyane. 

Muri bo, batanu bamaze gutabwa muri yombi mu gihe iperereza rigikomeje. Abashinjacyaha bavuze ko bashyize imbere gukurikirana aba basore byihuse kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo. 

Iyi nkuru imaze kumenyekana, yateje impaka ndende mu gihugu hose. Bamwe basabye ko aba basore bahanishwa ibihano bikomeye, by’umwihariko kuko ibyaha bibashinjwa birimo gufata ku ngufu, gukoresha iterabwoba no kugerageza gutwika inzu y’umuntu. 

Hari n’abandi bavuga ko iki kibazo kigaragaza uko umutekano muri Vienne ukomeje guhungabana, aho urubyiruko rusigaye rwinjira mu bikorwa bikomeye by’ubugizi bwa nabi.  

Leta irasabwa gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira ibyaha nk’ibi kugira ngo umutekano ugaruke. 

Iki kirego kiracyari mu rukiko, kandi abantu benshi bategereje uko kizagenda gishingirwaho umwanzuro. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *