Umupolisi ukomeye yitabirye urubanza rw’umugore we birangira abandi bapolisi bahamurasiye ahasiga ubuzima kubera ibyo yakoze

Umupolisi ufite ipeti rya ‘Chief Inspector of Police’ (CIP) wo muri Kenya yishwe arashwe nyuma y’uko arashe umucamanza mu rukiko mu murwa mukuru Nairobi, nyuma gato yuko afashe icyemezo mu rubanza amakuru avuga ko umugore we aregwamo. 

Uyu mupolisi yarashe umucamanza mukuru, Monica Kivuti, wo mu rukiko rwa Makadara, Bivugwa ko uwo mupolisi mukuru yarakajwe n’icyemezo cy’urukiko cyo kuburizamo gufungurwa by’agateganyo kw’umugore we nyuma yuko yari yarabuze. 

Uwo mupolisi witwa Kipchirchir Kipruto, yari akuriye Sitasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani, mu Burengerazuba bwa Kenya, yahise asohora imbunda arasa umucamanza, aramukomeretsa.  

Abandi bapolisi bakuru bari bari mu rukiko basubije ako kanya, umwe muri bo arasa uwo mupolisi mukuru watangiye kurasa, aramwica. 

Muri uko kurasana, abandi bapolisi bakuru batatu bakomeretse, nk’uko bikubiye muri raporo ya polisi isobanura ukuntu byose byagenze. Kuri ubu uwo mucamanza n’abapolisi bakuru bakomeretse barimo kuvurirwa mu bitaro. 

Urwego rw’ubucamanza rwa Kenya rwagize ruti “uwo mucamanza yasheshe kurekurwa by’agateganyo hatanzwe ingwate ku muntu ushinjwa utaritabye urukiko ndetse wari wananiwe gutanga ibisobanuro bishimishije ku kutitaba urukiko.” 

Uru rwego rw’Ubucamanza rwakomeje rugira riti “Ako kanya iki cyemezo kigitangazwa, umuntu yarashe umucamanza amukomeretsa mu mayunguyungu.”  

Iryo tangazo kandi ryavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko “uwarashe ni umupolisi mukuru washakanye n’ucyekwa.” 

Ku rundi ruhande Polisi y’igihugu cya Kenya yavuze ko uwo mupolisi mukuru yari ari mu rukiko ku mpamvu zitazwi.  

Yongeraho ko amaperereza akomeje kugira ngo hamenyekane icyateje uko kurasa, byabereye imbere mu rukiko, byatumye Abanya-Kenya benshi bagwa mu kantu. 

Polisi yagiye akenshi ishinjwa kugira uruhare mu bwicanyi butemewe n’amategeko, ariko nta bwicanyi nk’ubwo bwari bwarigeze butangazwa ko bwabereye imbere mu rukiko.  

Urwego rw’ubucamanza rwavuze ko ruzavugurura ingamba z’umutekano ndetse rwijeje umutekano abakozi bo mu bucamanza n’abandi bagana inkiko. 

Umwanditsi mukuru w’ubucamanza, Winfridah Mokaya, yagize ati “Nk’umuryango w’ubucamanza, twifurije mugenzi wacu gukira vuba. Tunihanganishije umuryango w’umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabaye bibabaje.” 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano udukurikirane kuri WhatsApp group. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *