Umurundikazi DJ Ira ashobora kwamburwa Ubwenegihugu Nyarwanda yemerewe na Perezida Kagame?

Umurundikazi Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya DJ Ira mu mwuga wo kuvanga umuziki, ari mu byishimo bikomeye nyuma yo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda akabwemerewa na Perezida Paul Kagame.  

Ibi byabaye ku cyumweru muri BK Arena, aho yari yitabiriye ikoraniro ryitabiriwe n’abantu benshi. 

Mu gihe cyahawe abitabiriye ngo bagire icyo babaza cyangwa basaba, DJ Ira yafashe ijambo maze asaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, avuga ko yagiriye amahirwe akomeye mu gihugu kandi akunda uko ahabwa amahirwe nk’abandi.  

Perezida Kagame yamusubije agira ati: “Mu biteganywa ndabikwemereye, ahasigaye ubikurikirane.” 

Mu Rwanda, ubwenegihugu bushobora gutangwa mu byiciro bitandukanye. Hari ubwenegihugu bw’inkomoko, buhabwa uwabyawe n’umubyeyi w’Umunyarwanda. 

Hari kandi n’ubwenegihugu butangwa, bugahabwa abujuje ibisabwa nk’abashakanye n’Abanyarwanda, abafite impano zidasanzwe, abashoye imari, cyangwa abahawe icyubahiro na Leta. 

Iyo ubwenegihugu butanzwe hashingiwe ku cyubahiro, Perezida wa Repubulika ni we ubifitiye ububasha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 24 y’Itegeko Ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda.  

DJ Ira, nk’umuntu wamamaye mu mwuga we kandi wagiriye amahirwe akomeye mu Rwanda, ashobora kuba aribwo bw’ubwenegihugu agiye guhabwa. 

Ubwenegihugu butanzwe bushobora kwamburwa mu gihe byagaragara ko uwabubonye yatanzwe amakuru y’ibinyoma, yagambiriye kugirira nabi igihugu, cyangwa imyitwarire ye ibangamiye umutekano w’igihugu.  

Icyakora, umuntu wabuherewe icyubahiro ashobora kongera kubuhabwa mu gihe yabwambuwe. 

DJ Ira yavukiye i Gitega mu Burundi mu 1997. Yageze mu Rwanda mu 2015 aje gusura umuryango we, ariko aza kuhaguma no gutangira umwuga wo kuvanga umuziki.  

Umwuga yawutangiye ashyigikiwe na nyirarume, DJ Bisoso, umwe mu ba DJ bamenyekanye cyane mu Rwanda. 

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram nyuma yo gusubizwa na Perezida Kagame, DJ Ira yashimiye Abanyarwanda uburyo bamwakiriye, avuga ko yisanga cyane mu Rwanda, igihugu cy’amahoro n’umutekano. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *