Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wiyemeje gukuba gatanu inkunga utanga mu bikorwa byo kugarura umutekano muri Mozambique nyuma yo kubona ko imitwe y’iterabwoba ishobora kuburizamo icukurwa rya gaz mu ntara ya Cabo Delgado.
Hashize imyaka igera kuri itanu ibyihebe bitangiye kugaba ibitero bya hato na hato mu ntara ya Cabo Delgado, iherereye mu majyaruguru y’igihugu.
Ni intara yagaragayemo gaz nyinshi ndetse sosiyete TotalEnergies yo mu Bufaransa yari yaratangiye kuhubaka ibikorwa bigamije gucukura iyo gaz.
Hari raporo yabonywe n’ibinyamakuru birimo Reuters, ivuga ko u Burayi bushaka gushyira imbaraga kuri gaz yo muri Mozambique, igasimbuzwa iyo mu Burusiya bamaze imyaka n’imyaka bakoresha.
Gukura amaboko kuri gaz yo mu Burusiya bije nyuma y’amezi atandatu y’intambara ihuje u Burusiya na Ukraine, yamaganywe cyane n’abanyaburayi.
Muri Cabo Delgado hariyo ingabo z’Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika yo mu Majyepfo (SADC) n’Ingabo z’u Rwanda, mu butumwa bwo kunganira iza Mozambique kurwanya iyo mitwe y’iterabwoba igendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam.
Umwaka urashize izo ngabo zigiye muri Mozambique, icyakora hari uduce tumwe na tumwe ibyihebe bikigabamo ibitero, bigakoma mu nkokora imirimo ikomeye nk’iyo yo gutangira gucukura gaz.
Reuters yatangaje ko EU iteganya gukoresha miliyoni 15 z’amadolari yo gufasha ingabo za SADC kuguma muri Mozambique kugira ngo zibanze zihashye neza imitwe y’iterabwoba, ku buryo manda yazo igezwa mu 2024.
Biteganyijwe ko mu nama ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize SADC itangirira i Kinshasa kuri uyu wa Gatatu, ubutumwa bw’ingabo za SADC muri Mozambique bwongererwa amezi atandatu cyangwa umwaka.
Bivugwa ko kandi EU mu minsi ya vuba izagaragaza ubufasha yiteguye guha Ingabo z’u Rwanda ngo zibe zigumye muri Mozambique.
Ingengo y’imari nshya yatangajwe izakenera kwemezwa na Guverinoma 27 zigize EU mbere yo gushyirwa mu bikorwa.
Nubwo ibihugu bya SADC byemerewe inkunga ya EU, nabyo bizakomeza kwishakamo ubushobozi.
Gaz izajya icukurwa na TotalEnergies muri Mozambique, izajya yoherezwa mu Burayi no muri Aziya.
Mozambique iza ku mwanya wa gatatu muri Afurika mu bihugu bifite gaz nyinshi mu butaka bwayo, nyuma ya Nigeria na Algeria.
Biteganyijwe ko TotalEnergies izatangira gucukura gaz yo muri Mozambique guhera mu 2024, dore ko inyigo zagaragaje ko ku mwaka Mozambique izajya icukurwamo gaz nyinshi cyane kurusha iyo u Burayi bwajyaga buvana mu Burusiya.
EU kandi yiyemeje gufasha igisirikare cya Mozambique mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro igiha miliyoni 45 z’amadolari, mu gihe ubutumwa bwa SADC imaze kubuha miliyoni 2.9 z’amayero.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu,
Niba ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso.
REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro.
Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru.
Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi.
Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA:
Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe,
Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye.
Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw
Call & WhatsApp Number:
+250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com