Umusaza wari mu kiruhuko cy’izabukuru wahoze ari umukozi w’iposita muri Nigeria (NIPOST), yapfuye nyuma yo kumara ijoro ryose asambanya abakobwa b’inkumi babiri yabasezeranyije kuzabahesha akazi.
Ibi byabereye muri Leta ya Akwa Ibom muri Nigeria, aho aba bakobwa bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.
Umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Akwa Ibom, SP Odiko Macdon, yavuze ko ” Polisi yamenye iki kibazo, babiri batawe muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyishe uwo musaza.”
Uwapfuye yari atuye ku muhanda witwa Udo mu muhanda wo muri Uyo. Umwe mu baturage utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Nigeria Tribune ko uyu musaza yaba yishwe n’umunaniro ubwo yasambanyaga aba bakobwa bombi yari kuzarangira akazi ku biro by’iposita muri Ibom Plaza Arena muri Uyo.
Uyu muturanyi yavuze ko mu ma saa cyenda za mugitondo basanze umurambo hanze y’innyubako ya nyakwigendera, bahuye n’abakobwa babiri, bakababaza uko byagenze, bakavuga ko bari basabwe kuza kuryamana n’uwo musaza.
Aba bakobwa bavuze ko batazi icyiishe uwo musaza kuko yari yagiye hanze agira ngo afate akayaga.
Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.