Umusaza w’imyaka irenga 80 yiyambuye ubuzima nyuma y’ibyo umukobwa w’ikizungerezi bakundaniye kuri Facebook yamukoreye.

Iyo bavuga ngo mujye mwitondera imbuga nkoranyambaga ni nkibi baba bashaka kuvuga, uyu musaza w’imyaka 82 yabuze andi mahitamo nyuma yuko yari amaze gutakaza udufaranga twose yari yarizigamye biturutse ku muntu bakundaniye kuri facebook atamuzi. 

Uyu musaza witwa Dennis Jones yahuriye n’abatekamutwe kuri facebook ariko baza bari mu ishusho yo gukundana, maze umukambwe nawe akeka ko ari iby’ukuri.  

Uwo muntu bahuriye ku rubuga yaramuganirije biratinda ndetse bemeranya byinshi, bigera naho bamwemeza gushora mu bucuruzi bw’amafaranga agezweho yo kuri internet azwi nka cryptocurrency. 

Abana b’uyu musaza bavuga ko amaze kubona ko bamuriye yumvise agize isoni nyinshi n’ikimwaro bikomeye bityo ahitamo kwiyahura.  

Akimara gutakaza udufaranga twe ku wiyise Jessica kuri facebook ngo kwiyakira byaramunaniye ndetse atangira kwibaza imibereho ye ukuntu izamera nta faranga afite biramuyobera bityo ariyahura nkuko byagaragaye mu butumwa yasize. 

Ese wowe ntabwo urahura n’abatekamutwe kuri murandasi?  

Niba utarahura nabo iki nicyo gihe cyo kwitondera buri wese uza akubwira ko ugiye gukira muburyo ubu cyangwa buriya. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *