Kuri iki Cyumweru tariki 11 Kanama 2024, Umushumba Mukuru w’Umuryango Authentic Word Ministries/Zion Temple Celebration Center, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko hari uwashatse kumuvutsa ubuzima ariko Imana ikinga ukuboko, ndetse ikindi gihe hari uwazanye intwaro mu rusengero ariko akora impanuka birangira agiye mu Bitaro.
Ibi yabigarutseho ubwo hasozwaga Igiterane Africa Haguruka, cyabaga ku nshuro ya 25 ari nako iri torero ryizihiza imyaka 25 rimaze rishinzwe.
Apotre Gitwaza yafashe umwanya ashimira Imana yakomeje kumurindira umurimo ndetse anashimira abatangiranye iri torero mu 1999, adasize n’abandi bagiye babiyungaho mu bihe bitandukanye.
Dr Paul Gitwaza yavuze ko mu bihe bitandukanye kandi biruhije yagiye arokoka, ahishura ko hari n’abashatse kumuvutsa ubuzima.
Ati “Ndamubwira nti nguyu umutwe wange wurase, aratitira cyane, ata yambunda mu maguru, shoferi aza yiruka.”
“Ndamubwira ngo hoya, yavuze ko yanshatse igihe kirekire, nguyu mutwe nawurase. Kurya shoferi ankunda ariruka, aca muri feux- rouge yiruka cyane, sinabasha no gufata na purake ze, aragenda.”
Uyu mukozi w’Imana akomeza agira ati “Nyuma y’iminsi micye, haza umudamu ukiri muto, yari amaze gukizwa, arapfukama, arambwira ngo uriya muntu wari ukwishe nari ihabara rye, ariko maze kumva ijambo ndakizwa, aravuga ngo nzica Gitwaza kuko yagukuye mu buzima bwange.”
Dr Gitwaza avuga ko atari rimwe yari asimbutse urupfu kuko nabwo undi munsi hari uwashatse kuzana intwaro mu rusengero ariko ari mu nzira aza agakora impanuka, birangire agiye mu Bitaro. Ashima Imana yakomeje kumurinda no kurinda itorero.
Ati “Iyo ndebye imyaka 25, navuganye n’urupfu ndarwirukana.”
Uyu Mushumba Mukuru wa Zion Temple avuga ko muri iki gihe cyose cy’imyaka 25, Imana yakomeje kuba iyo kwizerwa.
Muri iki giterane kandi Dr Paul Gitwaza yimitse Felix Gakunde uyoboye itorero rya Zion Temple mu karere ka Rubavu, itorero amazemo imyaka 20, amuha kuba Bishop.
Itorero Zion Temple Celebration Center ryatangiye Ku wa 11 Nyakanga 1999, ritangijwe na Apôtre Dr Paul Gitwaza.
Ni mu gihe nyuma y’umwaka umwe, mu 2000 ari bwo hatangiye igiterane Africa Haguruka cyatangiye, nyuma y’ikindi cyabaga kigamije komora ibikomere no kunga Abanyarwanda kitwaga ‘Heal our NATION.”
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775