Biravugwa ko mu mirwano yasakiranije inyeshyamba za FLN n’ingabo z’igihugu cy’ u Burundi (FDNB) mu gitondo cyo ku wa 8 Gicurasi 2022, yahitanye umusirikare ufite ipeti rya Sergeant muri FLN wari kumwe n’abandi 2.
Iyi mirwano yabaye kandi, haguyemo umusirikare w’u Burundi umwe.
Amakuru aturuka i Mabayi akaba atangazwa n’ikinyamakuru Rwandatribune avuga ko imirambo ine yavumbuwe n’abaturage ku gasozi ka Ngara muri Zone ya Gafumbegeti, mu gace ka Butahana muri komini ya Mabayi aha Ni mu ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi, ni nko mu bilometero 120 uvuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi Bujumbura.
Imirambo itatu y’inyeshyamba za FLN n’umusirikare w’u Burundi babonywe n’abaturage ubwabo.
Aya makuru akomeza avuga ko FDNB (Ingabo z’igihugu z’ u Burundi) yahanganye na FLN nk’uko binatangazwa n’umuvugizi w’ingabo za leta y’u Burundi.
Akomeza avuga ko muri ako gace habereye imirwano ikaze hagati y’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa FLN ufite inkomoko mu Rwanda n’abasirikare b’u Burundi.
Umusirikare mukuru mu ngabo z’u Burundi yagize ati: “Imirwano ikaze yahitanye abantu 3 ku ruhande rw’izo nyeshyamba za FLN zari zimaze igihe kinini mu ishyamba kimeza ry’i Kibira kandi tubabajwe n’umusirikare wacu waguye muri iyo mirwano”.
Yakomeje avuga ko iyi mirwano yakomerekeyemo abandi basirikari batatu mu ngabo z’igihugu.
Yanasabye abaturage gukomeza kwirindira umutekano.
Abaturage batuye muri komine ya Mabayi nabo baremeza ko hari imitwe yitwaje intwaro itandukanye harimo n’uyu wa FLN warwanye none.
Bagize Bati: “Kugeza ubu urujya n’uruza rw’aba barwanyi bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rufite intwaro zikomeye”.
Umuyobozi wa komine ya Mabayi nawe yemeza aya makuru. Yagiriye inama abaturage yo kurushaho gufatanya n’igisirikare .
FLN ni umutwe w’inyeshyamba, wavutse kubw’amahari yari mu mutwe wa FDLR.
Kugeza ubu ufite ibirindiro mu shyamba ry’i Kibira nyuma yo kuhagera uhunze ibitero wagabwagaho n’Ingabo za Congo Kinshasa(FARDC).
Uyu mutwe ni nawo bafashwaga na Paul Rusesabagina ufungiwe i Mageragere ukaba waragize uruhare mu bitero byagabwe ku basivili i Nyabimata mu karere ka Nyaruguru mu mwaka 2018.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%