Umusore haburaga ukwezi kumwe ngo tukore ubukwe namusanganye amafoto ya Mama bari gukora urukundo rwo mu mashuka

“Ndashka mungire Inama, ndi umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko harabura ukwezi kumwe ngo nkore ubukwe n’umusore tumaramye imyaka 3 mu munyenga w’urukundo, uyu musore ndamukunda nawe nkabona ko ankunda ari nayo mpamvu tugiye gukora ubukwe.” 

Gusa ubu ndababaye ndetse umutima wanjye wuzuye agahinda nabuze uwo nagisha inama no kubibwira inshuti zanjye byabananiye nabuze aho nahera iyi nkuru kubera ibyo nabonye muri telephone y’umukunzi wanjye. 

Ubwo twari tuvuye kwishyura amafaranga asigaye ya Salle tuzakoreramo ubukwe i Gikondo, telephone yanjye yari yazimye, umukunzi wanjye nawe yagombaga kujya aho aba byihutirwa kuko hari abantu bariyo bamutegereje, byabaye ngombwa ko antiza phone ye aba ariyo nitwaza kuko niyo yariho amafranga tugomba gutanga nka Avance y’imyambaro tuzakoresha mu bukwe. 

Ubwo naragiye imyenda ndishyura, nsaba uzatwambika ko yanyorereza amafato y’imyenda yose kuri phone yanjye niya Chr. 

Ubwo mugihe ndi kureba amafoto bohereje muri phone ya chr, mba mbonyemo n’amafoto arenga 10 ya Mama wanjye arikumwe na Chr wanjye mu buriri bwo muri Gheto ye. 

Eeeeeh aya amafoto nkiyakubita amaso nabanje kwikanga ndeba neza nkakoba ibikuta, amabati n’amashuka nibyo koko bisa neza nibyo muri Ghetto y’uyu musore tugiye gukora ubukwe, nareba neza isura y’umugore barikumwe nkabona ni Mama, eeeeee!!!!!. 

Nkimara kubona aya mafoto nahise mba nk’umuntu utaye umutwe, nibaza niba ibyo maze kubona aribyo cyangwa ndimo ndarota biranyobera, imbaraga zijya kureba umukunzi wanjye narazibuze. 

Ngeze murugo nafashe ya phone nyiha murumuna wanjye ayishyikiriza umukunzi wanjye kuko numvaga ntagishaka kurebana nawe mu maso, maze iminsi itatu ampamagara naranze kumwitaba. 

Mama nawe kumureba mu maso imbonankubone mbanumva ntabishobora, Papa uyu munsi niwe waje kundeba mugitondo ambaza impamvu ntakivuga, ambaza iby’ubukwe uko byifashe ambwira n’amakuru y’inshuti ze ziteguye gutaha ubukwe nawe kugira icyo mubwira byananiye. 

IYI NKURU NABUZE UWO KUYIBWIRA, NIMUMFASHE MUNGIRE INAMA KUKO NDAREMEREWE PEE? MBIGENZE NTE? 

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *