Umusore ufana Rayon Sports arakekwaho kwica uwihebeye APR FC washungeraga ubwo abavandimwe babiri barwanaga bapfa aya makipe yombi

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango bavuze ko hari umusore, ufana Rayon Sports, ukekwaho kwica mugenzi we wihebeye APR FC amukubise umutwe n’itafari mu mutwe. 

Abaturage bo mu Gasantere ka Cyanza mu Murenge wa Mbuye babwiye TV1 ducyesha iyi nkuru ko imvururu zatumye uyu musore yica mugenzi we zaturutse ku bwumvikane buke bw’abafana ba Rayon Sports n’aba APR FC aho aba Gikundiro bavugaga ko baherutse kuyitsinda. 

Bagaragaje ko izi mvururu zatangiye ahagana saa Tatu z’ijoro mu kabari k’umuturage ufana Rayon Sports ngo wari kumwe n’abahungu be babiri n’abandi barimo kunywa inzoga. 

Bavuga ko ngo nyuma hinjiyemo umufana wa APR FC maze nyiri akabari atangira kumubwira ko ikipe ye ari nta kigenda, bituma batangira gutongana bityo ngo umwe mu bahungu ba nyiri akabari ahita asohora uwo mufana ariko umuvandimwe we ntiyabyishimira batangira kurwana bapfa ko asohoye umufana wa APR FC ndetse ngo abo bose bari basinze. 

Aba baturage bakomeje bavuga ko muri ako kanya ngo muri ako kabari hinjiye undi musore wari uvuye hanze na we wari wasinze aje gushungera, umwe mu barwanaga yahise amutera umutwe ndetse n’itafari mu mutwe agwa hasi. Bamwihutanye kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe ariko ahita yitaba Imana. 

Umutangabuhamya umwe yagize ati “Nyina ni we mufana wa Rayon Sports n’uwo muhungu wishe uwo musore.” 

Undi yagize ati “Haje undi muhungu yigendera bisanzwe w’umufana wa APR FC batangira kumuserereza baranamukubita maze uwo muhungu aba amukubise ingumi y’agahanga. Aho ni ho byahise bitangirira abavandimwe batangira kurwana.” 

Yakomeje avuga ko nyakwigendera na we ufana APR FC yahise aturuka aho hafi yinjiye muri ako kabari uwo musore ufana APR FC ahita amukubita umutwe n’itafari mu mutwe. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare wellars, na we yemeje iby’urupfu rw’uyu musore ariko avuga ko batari bamenya neza icyo yapfaga na mugenzi we. 

Yagize ati “Icyabaye n’uko twamenye amakuru mu gitondo ko hari umusore waba yakubiswe n’abasore bagenzi be nyuma akaza kujyanwa kwa muganga i Shyogwe nyuma ikigo nderabuzima kiza kutubwira ko yaje kwitaba Imana.” 

Yongeyeho ko batari bamenya icyo bapfuye kuko abantu bari kubivuga mu buryo butandukanye. 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwageze ahabereye ubu bwicanyi ndetse iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane nyirabayazana yabwo. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *