Ally Ndangwa uherutse guhamywa icyaha cyo kwiba umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show , yashyize umucyo kucyamuteye gukora iki cyaha, avuga ko yagitewe no kwirukanwa ku kazi atishyuwe.
Uyu musore wemera icyaha yakoze, avuga ko yari asanzwe ari umukozi wa Nyarwaya Innocent (Yago), amufasha ibikorwa bitandukanye birimo, kunyuza ibiganiro kuri YouTube n’izindi mbuga zirimo Tik Tok na Facebook..
Mu kiganiro kirekire yanyujije kuri konti ye ya YouTube, uyu musore avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’uburakari yari yatewe no kumwirukana ku kazi akagenda adahawe agera kuri 1.500.000 Frw yari aberewemo.
Ati “Nyuma yo kunyirukana numvise antengushye cyane. Naramukundaga, mufana , numvaga gukorana na we ari ibintu by’agaciro, kumva rero ankoze ibintu nka biriya niho natangiye gutekereza nabi, agahinda nakamazemo iminsi itatu.”
Ally Ndangwa yavuze ko yirukanwe na Yago inshuro ebyiri , ubwo yari yongeye kumusubiza mu kazi nibwo yigiriye inama yo gushyira konte ya Yago TV Show n’imyirondoro yayo yose muri mudasobwa yari atunze mu rugo.
Yakomeje agira ati “Nafashe konte ye ya banki yari ibaruye ku muyoboro we wa Youtube nyikuramo nshiramo iyanjye. Nari ntegereje ko YouTube imwishyura nkabona amafaranga yanjye, gusa nafashwe mbere y’aho.”
“Nari naravuze nti reka ibyo wanze kumpa nanjye mbyisubize , nta muntu wankoresheje ninjye ubwanjye wabyikoreye.”
Ku wa 01 Nyakanga 2024 ahagana saa yine za mu gitondo umuyoboro wa YouTube wa Yago TV Show ntiwari ukigaragara nk’uko byari bisanzwe, icyakora nyuma y’igihe gito byaje kugaragara ko wibwe ihindurirwa izina witwa ’Mr Giveaway’.
Yago yahise yiyambaza ubutabera atanga ikirego mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ngo bamufashe gushakisha uwaba yaribye uyu muyoboro we wa YouTube.
Tariki 20 Nyakanga 2024, nibwo Yago yatangaje ko ku bufatanye na RIB umuyoboro we wa YouTube wongeye kugaruka mu biganza bye ndetse hatabwa muri yombi uwakwekwagaho kuwiba.
Ku wa 08 Kanama 2024, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nibwo Ally Ndangwa yahamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’imyaka ibiri isubikiye muri umwe.
Ni igihano yahawe nyuma yo guhabwa imbabazi n’ubushinjacyaha ndetse na Yago ubwe.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.