Umusore witwa Hirwa Nicolas w’imyaka 22 yiyahuye inshuro zigera kuri 5 kubera umukobwa witwa Benitha w’imyaka 15.
Ku myaka 18, Hirwa Nicolas yakunze umukobwa wigaga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza wari ufite imyaka 15.
Nicolas wigaga mu wa mbere Segonderi muri icyo gihe, yaje kubengwa n’uwo mukobwa maze biza kumuviramo kwiyahura.
Uyu musore akibengwa n’uwo mukobwa witwaga Benitha, yagiye avanga umuti wica imbeba na Nguvu maze yimanika mu nzitiramubu gusa ntiyapfa.
Nyuma yo kurokoka, Nicolas yaje gusubirana na wa mukobwa gusa mu gusubirana haje kuzamo ikindi kibazo aho ex w’uwo mukobwa yari yagarutse.
Kuko Ex wa chr we baririmbanaga, byatumye Nicolas akizwa maze ajya no muri korali kugira ngo ajye acunga umukunzi we anarinde ko Ex yamwisubiza.
Bidateye kabiri, Nicolas yaje kumenya ko umukunzi we, Benitha asigaye asomana na Ex ndetse bakanandikirana mu ibanga. Ibyo na byo byatumye ahita yongera kwiyahura.
Yafashe icyemezo cyo kujya kwiyahura ku nyubako ikoreramo Simba ku kimihurura aho bamufashe agiye kubikora agahita ajyanwa indera mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Uyu musore waganiriye na The Choice ku muyoboro wa YouTube, yavuze ko inshuro yiyahuye zigera kuri 5.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.