Umusore yahawe urw’amenyo n’abantu benshi nyuma yuko avuze ko adashobora kugura impeta ihenze kuko umukobwa agiye kurongora nawe adahenze.

Umusore yahawe urw’amenyo n’abantu benshi nyuma yuko bivugwa ko yabwiye umukobwa bakundana ko adakwiriye kugurirwa impeta y’ibihumbi 10 by’amadorali kuko uwo mukobwa nawe adafite ako gaciro. 

Uyu musore n’umukobwa bakundana bose bafite imyaka 26, ndetse bamaranye imyaka ine bakundana. 

Umugabo buri gihe aba afite imigambi yo kubika amafaranga kugira ngo azabagirire akamaro mu gihe kizaza, gusa umukobwa we ntabwo aba ari kubyumva neza. 

Gusa ibintu byaje guhindura isura ubwo igihe cyo kugura impeta cyageraga maze umusore akavuga ko azamugurira impeta iri hagati y’amadorali 1500 na 1800.  

Umukobwa yabiteye utwatsi maze abwira umusore ko ahubwo agomba kumugurira impeta iri hagati y’amadolari 6500 na 10,000 kuko igomba kuba ari diyama ya nyayo itavangiye. 

Uyu musore nawe ntabikozwa kuko avuga ko uwo mukobwa nubwo yarezwe neza ariko atari umuntu uri ku rwego rwo hejuru, ntabwo ahenze cyane ko no mu buzima bwe busanzwe atigeze aba mu buzima buhenze, ni gacye yigurira imyenda mishya ndetse n’imitako atunze hafi ya yose niyo yahawe nk’impano.  

Hejuru y’ibi rero uyu mugabo avuga ko nta mpamvu yo kumugurira impeta zihenze kandi na nyirubwite asanzwe adahenze. Umusore ati: “ntari ku rwego rw’impeta y’ibihumbi 10 by’idolari” 

Uyu mukobwa ngo yatangazwaga nukuntu uyu musore adashaka kumugurira impeta ihenze kandi atabuze ubushobozi, gusa uyu mukunzi we avuga ko ubushobozi ataribwo kibazo ahubwo ikibazo ari uko nta muntu numwe ukwiriye kwambara impeta y’ibihumbi 10 by’amadorali. 

Byarangiye umukobwa amunagiye agapira ngo azagure izo ashaka zimunyuze ariko umukobwa akomeza kurakara cyane kuko yabwiwe ko atari ku gaciro k’ibihumbi 10 by’amadorali. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *