Umusore yiyahuye imbonankubone (Live) ahishura impamvu itangaje yatumye uwo yari yarihebeye yamuteye gushyira umusozo ku ubuzima bwe

Umusore ukiri muto witwa Kelvin Mhofu Ngoshi ukomoka muri Afurika y’Epfo yiyahuriye imbonankubone (Live) kuri Facebook, nyuma yo kumenya ko umukobwa bakundanaga witwa Kudzie amuca inyuma. 

Ibi byabaye ku Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, ndetse amashusho yo kwiyahura kwe amara umunota umwe n’amasegonda 18, yayanyujije ku rubuga rwa Facebook, aho yanyoye Fanta Coca-cola ivanze n’ibinyabutabire by’uburozi. 

Ikinyamakuru Ngambakwe cyo muri Zimbabwe aho uyu musore yari asigaye aba, cyatangaje ko uyu musore yakundanye n’umukunzi we kuva mu 2016, icyakora ngo watangiye kuzamo agatotsi ubwo uyu musore yatangira ibijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko muri Mpumahanga muri Afurika y’Epfo. 

Ibinyamakuru byinshi kandi byanditse ko usibye kuba uyu mukobwa yaracaga inyuma umukunzi we, ngo yigeze arega uyu musore mu buyobozi avuga ko akora ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko bityo bikamusubiza inyuma, ngo nayo ikaba impamvu yanatumye afata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima. 

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rwo muri Zimbabwe ruragira icyo rutangaza kuri uru rupfu rw’uyu musore, icyakora ngo Polisi yatangajwe no kumva urupfu nk’uru. Ndetse kandi ngo yitabye Imana nyuma y’uko ababyeyi be bose na bo bitabye Imana. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *