Umwana w’umwaka umwe n’igice yitabye Imana nyuma y’impanuka ikomeye cyane yatewe n’umushoferi wari wasinze

Umwana w’umwaka n’igice yitabye Imana aguye mu Bitaro bya CHUK, nyuma y’impanuka ikomeye yabaye mu gitondo cyo ku wa 8 Kanama 2024, ibera mu Mudugudu w’Ubumanzi mu Kagari ka Rurenge mu Murenge wa Muhima ho mu Karere ka Nyarugenge, aho bivugwa ko yatewe n’ubusinzi bw’umushoferi. 

Umwe mu babonye iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo yagize ati “Umushoferi yaje afite umuvuduko mwinshi hanyuma agonga indi modoka ayirenza umuhanda yikaraga aribwo yakubise ikibuno cyayo umugenzi wagendaga n’amaguru maze nawe yikubita munsi y’urugo.” 

Undi nawe yavuze ko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kubona uwari uhetse umwana agonzwe akagwa igihumure.  

Ati “Numvishe uruhu runyorosotseho bitewe nuko imodoka yamugonze ndeba ikamuta epfo gusa kubwo amahirwe tugatabarira hafi tukamujishura umwana nubwo yari yakubye ijosi.” 

Abaturage batanze amakuru bavuze ko uyu mushoferi wari wasinze yashatse kubangira amaguru ingata ariko inzego zishinzwe umutekano zigahita zimufata.  

Umukobwa wari uvuye guhaha ndetse wari uhetse uyu mwana wakomeretse bigasaba ko ashyirwaho umuti wa serumu n’ubundi bufasha yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yarahetse wari wakubye ijosi akanavirirana amaraso yajyanywe ku bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho. 

Umuvugizi wa Polisi Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeje aya makuru, anaboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengeserera no kubahiriza amategeko n’amabwiriza.  

Ati “Nibyo koko impanuka yabaye, yatewe n’umushoferi watwaye yasinze akagonga imodoka nayo ikagonga umukobwa wari uhetse umwana, nyuma bagahita bajyanywa ku Bitaro kwitabwaho. Umukobwa yahise ajyanywa ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yajyanywe ku bitaro bya CHUK.” 

Icyakora ubwo iyi nkuru yatunganywaga byaje kumenyekana ko uriya mwana bari bahetse yaje kwitaba Imana aguye mu Bitaro bya CHUK, ni nyuma y’uko yari yaguye hasi agakuba ijosi akajyanwa kwa muganga ari kuvirirana cyane. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru 

Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe. 

Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.  

Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu  

Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.  

Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.  

Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu  

Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40. 

Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa. 

Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification. 

Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.  

Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *