Umwarimu witwa Ndagijimana Xavier uherutse kwirukanwa burundu mu kazi, yasabye inzego z’uburezi mu Rwanda n’izishinzwe ubugenzacyaha gukora igenzura mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I aho yari asanzwe yigisha, ngo kuko harimo ibibazo by’imiyoborere mibi no kurigisa umutungo.
Uyu mwarimu yirukanywe burundu n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru ku wa 8 Nzeri 2022 ashinjwa kujyana abanyeshuri babiri b’abakobwa mu kabari.
Akarere ka Nyaruguru kavuga ko kafashe icyo cyemezo gashingiye ku mwanzuro wafashwe n’akanama gashinzwe gukurikirana amakosa y’abarimu muri iryo shuri, kemeje ko uwo mwarimu yakoze amakosa yo kujyana mu kabari abanyeshuri babiri b’abakobwa.
Ndagijimana yabwiye IGIHE ducyesha aya makuru ko ibyo ashinjwa ari ibihimbano bigamije kumuharabika no kumwirukanisha bitewe n’uko asanzwe atumvikana n’umuyobozi w’iryo shuri.
Yavuze ko icya mbere bapfa ari uko yagaragaje ko hari amafaranga y’agahimbazamusyi k’abarimu yarigishijwe, umuyobozi w’ishuri ntiyabyishimira.
Uyu mwarimu uvuga ko yari asanzwe mu bagize akanama gashinzwe agahimbazamushyi, yavuze ko hari amafaranga asaga 1 850 000 yarigishijwe, umuyobozi w’ishuri abibajijwe abareba nabi.
Ikindi ni uko ngo hari abanyeshuri babiri yahannye bafitanye isano n’umuyobozi w’ishuri nabyo uwo muyobozi ntiyabyakira neza.
Asobanura ko umuyobozi w’ishuri amushinja kugenda amuvuga mu bandi agaragaza imikorere mibi iri mu kigo.
Yemera ko ku wa 28 Werurwe 2022 yanditse ibaruwa asaba imbabazi ku makosa yakoze y’urukururukano n’abanyeshuri, yemera ko niyongera azahanwa hakurikijwe amategeko.
Avuga ko iyo baruwa yayanditse nyuma y’uko yari yabuze ikayi ye bituma agirana ikibazo n’abanyeshuri babiri b’abakobwa kuko yababajije aho bayishyize.
Kubabaza iyo kayi ngo ntibyishimiwe n’umuyobozi w’ishuri wabyise urukururukano amusaba kwandika asaba imbabazi ndetse n’abarimu bagenzi be bamugira inama yo kwandika, arabikora.
Ndagijimana yavuze ko mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi hamaze kwirukanwa abarimu bagera kuri batatu mu myaka itatu ahamaze kandi bose bashinjwa amakosa ajya kumera kimwe.
Ibi asanga ari ibinyoma bihimbwa n’umuyobozi w’ishuri agamije kwikiza abagerageza kugaragaza imiyoborere mibi iri mu kigo bityo agasaba ko haba igenzura.
Ati: “Mu myaka itatu nari mpamaze nabonye hari ubuyobozi bubi, nkaba nsaba ko umuyobozi w’ishuri bamujyana ku kindi kigo maze hakarebwa imiyoborere ye”.
Yakomeje yibaza impamvu ibibazo by’ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu bikunze kugaragara ku Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I, asaba ko hakorwa igenzura.
Ati: “Runyombyi yasubiye inyuma mu gutsindisha abanyeshuri kubera imiyoborere mibi. Abayobozi bazagenzure barebe ikibazo kiri mu miyoborere”.
Abajijwe icyo agiye gukora nyuma y’icyo yita akarengane ko kwirukanwa ku kazi burundu, yavuze ko atarafata umwanzuro kuko akiri kubitekerezaho.
Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I, Manigabe Isaac, yavuze ko Ndagijimana yahanwe hakurikijwe amategeko kubera amakosa yakoze.
Yahakanye ko nta miyoborere mibi iri mu kigo kandi igenzura ataryanze.
Ati: “Nta miyoborere mibi iri mu kigo cyane ko ibyo yahaniwe yabigizemo uruhare hari n’ibaruwa yiyandikiye wenyine yemera ibyo yakoze. Ndumva nta kintu cy’imiyoborere mibi, umuntu niba yakoze icyaha agahanwa ntabwo bishingiye ku miyoborere mibi, yahanwe kubera icyaha ariko ntiyahanwe kubera imiyoborere mibi”.
Yakomeje avuga ko atari we mukozi wirukanwe bwa mbere kubera amakosa.
Ati: “Mu gihugu hose hari itegeko tugenderaho bivuze ko iyo umuntu akosheje hari itegeko rimuhana. Igenzura rireba niba itegeko ryarubahirijwe ariko ntekereza ko atari nanjye wamuhannye kuko hari urwego rwisumbuye rubishinzwe [Akarere]. Ikigo ntabwo gifatira umukozi igihano kuko kitamuhaye akazi”.
Urwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi I ruherereye mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.