Umwe muri bo yiyemeje Guhatana n’Ibihangange bya Afurika: Abahanzi batatu bakomeye mu Rwanda bahataniye ibihembo bitangirwa muri Kenya

Abanyarwanda batandukanye bakora mu myidagaduro, ubucuruzi, itangazamakuru, ndetse no mu bindi byiciro by’ubuzima, bahataniye ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2025, bizatangwa tariki ya 5 Mata 2025 mu mujyi wa Mombasa, Kenya. 

Ibi bihembo bihuriza hamwe abantu bafite impano n’uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika, bigatangwa hagamijwe gushimira imbaraga zabo mu guteza imbere ibijyanye n’ubuhanzi, ubucuruzi, itangazamakuru, ubukerarugendo, n’ibindi. 

Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwaje ku isonga mu bihugu bifite abantu benshi bahatanye mu byiciro bitandukanye, birimo umuziki, imideli, ubucuruzi, itangazamakuru n’ibindi. 

Umuhanzi Bruce Melodie, uzwi cyane mu muziki nyarwanda, yagaragaye mu byiciro bibiri bikomeye muri ibi bihembo.  

Uyu muhanzi uherutse gukorana indirimbo n’abahanzi bo hanze nka Harmonize na Khaligraph Jones, ari guhatana mu cyiciro cya “Male Artist of The Year 2025”, aho ahanganye n’abahanzi bakomeye barimo Wizkid, Diamond Platnumz, Burna Boy, Davido, n’abandi. 

Si aho gusa Bruce Melodie ari guhatanira, kuko ari no mu cyiciro cya “Africa Golden Best Social Media Personality in Music”, aho ahanganye na Alyn Sano, umuhanzi nyarwanda wagaragaye cyane mu mwaka wa 2024, by’umwihariko ku rubuga rwa TikTok. 

Umuhanzi Meddy, wamamaye cyane ku ndirimbo nka “Slowly” na “Uuh”, ahatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Best Live Performer”.  

Iki cyiciro kirimo abahanzi bakomeye barimo Rema wo muri Nigeria, Youssou N’Dour wo muri Senegal, n’abandi bafite izina rikomeye ku mugabane wa Afurika. 

Muri ibi bihembo, abahanzi ba gakondo nabo bahawe umwanya. Umunyarwandakazi Somi, ufite inkomoko mu Rwanda ariko akaba akorera umuziki we muri Amerika, ari mu cyiciro cy’abahanzi bakora umuziki gakondo, ari nacyo cyitwa “Africa Golden Best Indigenous Music Artist 2025”.  

Aha ahatanye n’abandi bahanzi barimo Prince Indah, Makadem (Kenya), Oumou Sangare (Mali), n’abandi. 

U Rwanda rufite abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bahatanye muri ibi bihembo. Nzeyimana Jean Bosco, washinze ikigo Habona Ltd gikora ibijyanye no gukusanya imyanda no kuyibyazamo ibicanwa bya ‘Briquette’, ari guhatana mu cyiciro cy’“Young Entrepreneur of The Year”. 

Muri iki cyiciro harimo n’umunyafurika ukiri muto wateje imbere ubucuruzi, harimo kandi Yvette Ishimwe, washinze Iriba, ikigo cyihariye mu gutunganya amazi meza. 

Mu bijyanye n’ubucuruzi bw’imitungo itimukanwa (Real Estate), Assumy Realtor na Tumukunde Joselyne bahatanye mu cyiciro cya “Top Female Realtor Africa”, aho bahura n’abandi bakomeye bo muri Afurika. 

Iris Irumva, washinze ikigo Lead Access, nawe ari guhatana mu cyiciro cy’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika, mu cyiciro cya “Africa Golden Top Female CEO Africa”. 

Itangazamakuru ry’u Rwanda na ryo rifite abahagarariye igihugu mu bihembo bya Africa Golden Awards 2025. 

Japhet Mazimpaka ahatanye mu cyiciro cy’umunyamakuru wa radiyo mwiza, “Africa Golden Top Male Radio Presenter”. Aha ahanganye na Eric Mgenge (Kenya) na Robert Marawa (Afurika y’Epfo). 

Michele Iradukunda, umunyamakuru wa RBA, ari mu cyiciro cya “Africa Golden Best Female Presenter”. 

Coach Gael, uzwi cyane nk’umwe mu bafite Podcast zikunzwe, ari mu cyiciro cya “Africa Golden Most Influential Podcaster”. 

Lynda Ddane, Umunyarwandakazi ukorera muri Uganda, hamwe na Martina Abera wa RBA, bahatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Top Female Corporate MC”. 

Muri ibi bihembo, u Rwanda ruhatanye mu cyiciro cyitwa “Giant of Africa”, gisobanura igihugu cyagaragaje iterambere n’icyateye imbere mu nzego zitandukanye. 

Iki cyiciro kirimo ibihugu byinshi birimo Nigeria, Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana, n’ibindi bikomeye kuri uyu mugabane. 

Abandi Banyarwanda Bahataniye Ibihembo barimo Mugambira Kellia ari guhatana mu cyiciro cya “Africa Golden Fashion Content Creator Of The Year”. 

Irakoze Ariane Vanessa, umunyarwandakazi wamamaye muri filime zitandukanye mu Rwanda, ari mu cyiciro cy’umukinnyi wa filime mwiza w’umugore. 

Element EléeeH, umwe mu ba producers bakomeye mu Rwanda, yahatanye n’abandi banyafurika mu cyiciro cy’indirimbo ifite amashusho meza “Africa Golden Best Music Video”, aho yagaragaje indirimbo ye yise “Milele”. 

Mike Karangwa na Joyce Fashion bari mu cyiciro cy’“Africa Golden Stylist Of The Year”. 

‘Couple’ ya Prophet Vincent Mackay na Kateclinton ihatanye mu cyiciro cya “Africa Golden Couple Of The Year 2025”. 

Safro Fades, uzwiho kogosha akoresheje amashoka n’inkota, ari mu cyiciro cy’umwogoshi mwiza “Africa Golden Best Barber”. 

Nubwo guhatanira ibihembo nk’ibi bigira ingorane kuko abantu baba bari mu cyiciro kimwe ari ibihangange, abanyarwanda biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo baze kwegukana intsinzi. 

Ibikorwa nk’ibi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere imyidagaduro n’ubushabitsi bw’u Rwanda, ndetse bigaha icyizere abahanzi n’abashoramari bafite intego yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. 

U Rwanda ruriteguye bihagije kugira ngo rutahane ibihembo byinshi, ndetse abanyarwanda bashishikarizwa gutora no gushyigikira abo bahagarariye igihugu muri aya marushanwa akomeye. 

Ushaka kugira uwo uha amahirwe wakanda hano 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. 

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X

Jean Bosco Nzeyimana (Hagati) ni umwe mu bahatanye mu cyiciro cya ba rwiyemezamirimo

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *