Umusaza w’imyaka 69 w’Umwongereza witwa Rodrick Lodge ari kurira ayo kwarika nyuma yo guhonga amafaranga yose yizigamye arenga ibihumbi 85 by’Amapawundi (arenga miliyoni 142 Frw) ku mukobwa bakundaniye ku mbuga nkoranyambaga, nyuma akaza gusanga ari umutubuzi.
Uyu musaza rimwe yari afite irungu, ni uko atereye akajisho ku mbuga nkoranyambaga abona umwari utagira uko asa, aritinyuka aramwandikira, aratereta yivayo imbaraga atakoresheje mu busore zose azikoresha ubwo.
Uyu mukobwa wari washituye uyu musaza yitwa ‘Anita’, uyu musaza yakekaga ko ari Umunya-Kenya.
Bari bamaranye amezi atari make baganira ku bijyanye n’urukundo rwabo, nyuma biza kugaragara ko nyamukobwa ari umutubuzi wigendera.
Uyu musaza wasigaye nta n’urwara rwo kwishima kubera guhonga iyo nkumi utwo yari yarizigamye twose, yamenye ko yatuburiwe ubwo yari ageze muri Kenya guhura “n’urukundo rwe” ageze ku kibuga cy’indege ategereza ko hari uza kumureba araheba.
Mu mvugo wumva ko umutima washengutse, Rodrick ati “Nabaye umupfapfa kugeza ako kageni! Ubuzima bwanjye busa n’aho bushyizweho akadomo. Nta faranga, ntaho kuba, ubu ngiye kuba umutindi nyakujya ubuzima bwanjye bwose.”
Rodrick yohereje ako kayabo binyuze mu Kigo cya M-Pesa cyo muri Kenya, akagaragaza ko yayatangaga kugira ngo yubakishe inzu we n’urukundo rwe bazabanamo mu gihe asigaje ku Isi.
Ikindi ni uko yari yarishyuriye uwo mukobwa ibindi nkenerwa nk’ikiguzi cy’ubuvuzi, amafaranga y’ishuri n’ibindi by’ibanze nk’uko The Mirror yabitangaje.
Anita yajyaga yoherereza amafoto uyu musaza ajyanye n’aho “inzu y’ibyumba bine yari igeze”, icyakora ubu Rodrick yaje kumenya ko iyo nzu na yo yari mu cyuka kuko itigeze ibaho.
Rodrick yamenyanye na Anita binyuze ku mugore witwaga Mary.
Icyo gihe bahuriye i Nairobi muri Kenya mu 2020. Hari hashize umwaka umwe umugore w’uyu musaza witwaga Pauline bari bamaranye imyaka 25 yitabye Imana.
Uyu musaza wakoze hafi ubuzima bwe bwose mu mirimo y’ibikorwa by’ubutabazi mu bice bitandukanye bya Afurika agaragaza ko nyuma yo kumenyana na Mary, uwo mugore yamuhuje na Anita mu mwaka ushize.
Anita yabaga mu gace kazwi nka Karen, kamwe mu duherereye i Nairobi.
Abo bombi bamaze kumenyana batangiye kuganirira ku rubuga rwa Viber, Anita amubwira ko ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gikora iby’ubwiza, gifite abakozi barenga 30.
Uwo musaza ati “Muganira wumvaga ari umuntu wageze ku nzozi ze, akambwira ko yujuje n’inzu i Voi mu ntera nto uvuye i Nairobi.”
Anita wabwiye Rodrick ko afite imyaka 39, ngo yakomeje kumwoherereza ayo mafoto y’inzu ari na ko amwoherereza andi y’ibizongamubiri.
Byose ngo byaberaga kuri murandasi, nyine bohererezanya ubutumwa bwanditse, icyakora rimwe na rimwe uyu musaza yajyaga azongwa n’umubiri agashaka kuvugana na ’Anita’ barebana, bakoresheje video call.
Ibi ariko ntibyashobotse kuko iyo yarihingutsaga, nyamukobwa yamusamiraga mu kirere akasaba kurisubiza aho arikuye, ubwo imyaka yihirika gutyo batarabikora.
Kugeza muri Nzeri 2023 bya biganiro byajemo ibyo gukora ubukwe bakabana.
Kuri Rodrick byabaye nko korosora uwabyukaga, yemera kwishyura inkwano, ari na ho kwishyura inzu bazabamo byatangiriye.
Rodrick ati “Yanyohererezaga amafoto y’imirasire y’izuba, n’amatiyo y’amazi ku nzu, ubona ko ibintu bigenda neza.”
Nyuma mu Ugushyingo 2023, uwo mukobwa yabwiye umukunzi we ko agiye kujya mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gushaka amasoko y’ibicuruzwa bye, ariko abwira umusaza ko ubwo bucuruzi butari kugenda neza kuko nta mafaranga ahagije yari afite.
Rodrick ati “N’ibyo byose narabyishyuye. Nyuma yaje kongera kunyoherereza amafoto ari kumwe n’inshuti ze bari i Kigali. Wabonaga ko bameze neza cyane.”
Uyu musaza yemeye byuzuye ko urukundo rwe ku mbuga nkoranyambaga na Anita rwari ikinyoma cyambaye ubusa ubwo yageraga i Nairobi ntabone uwo mukunzi we, ahubwo nyamukobwa akamuhamagara amubwira ko ari mu bilometero hafi 500 mu Mujyi wa Mombasa, na bwo amwoherereza andi mafaranga.
Urumva uwo musaza yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, adafite ayo gucira n’ayo kumira ari i Nairobi rwagati nta faranga na rimwe, arenga miliyoni 142 Frw ye yose ayoyoka areba.
Icyakora yatanze ikirego kuri Polisi ya Kenya kugira ngo byibuze yumve ko hari amahirwe yo kugaruza amafaranga ye.
Muri iki cyumweru yafashijwe n’inshuti ze, zimuha Amapawundi 600 yamufashije gusubira iwabo mu Bwongereza.
Mu marira menshi ati “Sinkeka ko ko Anita anabaho. Kugeza uyu munsi sinumva umuntu twaganiraga uwo ari we. Sinzi icyo nakora. Konti zanjye zarafunzwe kubera kubikuza cyane. Ubu sinshobora kubona kuri pansiyo yanjye ndetse ntaho kuba mfite.”
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
IGIHE CYO KUBIKUZA KURI PI NETWORK CYAGEZE: Reba ibisabwa muri iyi nkuru
Muntu uba muri iyi si y’ikoranabuhanga ukaba udakora mining ya cryptocurrency waracikanwe.
Ubundi ku bantu batabizi, mining ni uburyo bukoreshwa muri cryptocurrency, nk’ubucukuzi bw’amafaranga atangwa ku buntu nta gishoro watanze.
Icyo wowe ukora ni ugukanda ku ijambo mine gusa ubundi amafaranga y’ubunu akaba downloaded icyo gihe uba uri gucukura icyo bita coin. Izo coin nizo uvunjamo amafaranga ku buntu
Habaho coin nyinshi zikorerwa mining nzagenda nzibereka gacyegacye bitewe nuko nzajya mbanza nkayikoraho ubushakashatsi nkamenya ko ifite gahunda ifatika, ndetse binatewe n’umubare w’abakoresha Username yanjye mu gihe bagiye gutangira urugendo rwa mining.
Nk’ubu nawe iyo wakora ukaba uyicukura ni pi network: Icyo nkubwira nuko iyo umaze kwiyandikisha buri masaaha 24 wajya ugenda kuri app yayo ugakanda ijambo mine mine gusa ubundi amafaranga akidownlodinga mu masaha 24 akurikiyeho.
Waca kuri iyi link unyuze hano ubundi ukoreshe iyi username (Yamini01234) nka invitation code, nawe ugatangira ugacukura amafaranga y’ubuntu
Iyo ufunguye account udakoresheje iyo Username ntabwo umutekano w’amafaranga wamininze uba wizewe, ndetse n’ingano y’amafaranga udownloadinga agahita yiyongera kuko iyo ukoresheje iriya Username utangirana Pi imwe ihwanye n’Amadorali 40.
Buri munsi usabwe kujya wibuka gukanda ku ijambo mine kugirango ukomeze kudownloadinga amafaranga y’ubuntu, igihe cyo kubikuza tuzababwira uburyo bikorwa.
Ku bantu basanzwe bakora mining ya Pi Network, igihe cyo kubikuza kiregereje kuko yatangiye no gukoreshwa mu guhaha ibintu bitandukanye. Abemerewe kuyikoresha bahaha ni abamaze gukorerwa KYC verification.
Kugirango wemererwe gukora KYC Verification ari nayo izagufasha mu kubikuza, ni uko uba usanzwe ukora mining buri munsi.
Ku bindi bisobanuro by’uko wabikuza twandikire kuri WhatsApp: +254700212775