Mizero Ncuti Gatwa, Umunyarwanda umaze kubaka izina mu ruganda rwa sinema i Hollywood muri Amerika ndetse no mu Burayi yeruye ko aryamana n’abo bahuje igitsina.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri ‘‘Sex Education’’ yamenyekanye kuri Netflix, yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru ELLE, Ishami ryacyo mu Bwami bw’u Bwongereza.
Yavuze ko yatangajwe no kubona Umunyarwandakazi muri Manchester Pride [Ukwezi kwahariwe ababarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+) kwari kuri kwizihizwa mu Mujyi wa Machester].
Uku kwezi kwahariwe ababarizwa muri LGBTQ+ kwizihizwa muri Kamena buri mwaka.
Ati “Nibuka ndi muri Machester Pride, ndi kugenda mu mihanda ndi kumwe n’abahungu banjye […] ubwo nabonye uyu mugore usa nka masenge neza neza. Ntabwo yari we, ariko namenye ko yari Umunyarwanda. Byabanje kujyana intekerezo zanjye kure.”
Yakomeje avuga ko yatunguwe no gusanga uyu mugore abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), ibintu yari azi ko ari Munyarwanda wenyine ubyisangije.
Ati “Nagize amarangamutima mbitekerezaho, twari dufatanye ibiganza arangije uwo mugore arambwira ati ‘ntabwo nzi impamvu ndi hano. Ndi hano gusa nyine.’ Naramubwiye nti mukundwa wanjye ntabwo ukeneye kubimenya […] uri hano. Terwa ishema n’uwo uri we. Ntabwo nari narigeze mpura n’undi muntu mbere w’Umunyarwanda ubarizwa muri LGBTQ+. Nari nzi ko ari njye njyenyine ku Isi yose.’’
Ncuti Gatwa yagiranye iki kiganiro na ‘Elle’ mu gihe cyamugeneye igihembo cya ‘The Modern Pioneer’ mu byo kigiye gutanga bizwi nka ELLE Style Awards kigenerwa umuntu uri gukora ibikorwa by’indashyikirwa mu mwuga we.
Ibi bihembo ni iby’iki kinyamakuru ariko mu Ishami ryacyo mu Bwami bw’u Bwongereza [United Kingdom] ariko naho Ncuti abarizwa cyane ko aba muri Écosse we n’umuryango we. Uretse Gatwa, Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria azahembwa nk’uwegukanye icyiswe “The Trailblazer”. Ibi bihembo bizatangwa ku wa 5 Nzeri 2023.
Uyu musore yahawe rugari muri iki kinyamakuru anashyirwa ku gifuniko cyacyo kizajya hanze mu Ukwakira uyu mwaka.
Gatwa yamenyekanye kubera filime y’uruhererekane yitwa Sex Education. Muri iyo filime akina ari umusore ukundana n’uwo bahuje igitsina witwa Eric Effiong ukomoka mu muryango w’abihayimana muri Afurika.
Yabwiye ELLE ko yashimishijwe no gukina muri iyi shusho kuko yashakaga komora ibikomere kuri we ariko na none bikaba byari ingenzi ku bantu biyumva nk’uko yakinnye kuba barahagarariwe. Avuga ko byamwigishije akamaro ko guhagararirwa.
Gatwa yari aherutse kugirana ikiganiro na Vogue ariko amafoto yagiye hanze iki kinyamakuru cyamufotoye yambaye ubusa yavugishije benshi. Mu kiganiro yagiranye na Vogue yari yabajijwe ibyiyumviro bye ku mibonano mpuzabitsina aryumaho.
Gatwa yavukiye i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali ku wa 15 Ukwakira 1992. Yatangiye gukina muri filime zitandukanye mu 2014 mu yitwa “Bob Servant”, mu 2015 akina mu yitwa “Stonemouth”, mu 2019 muri “Sex Education” yamwubakiye izina bikomeye na “Horrible Histories: The Movie – Rotten Romans”.
Azagaragara mu zindi filime zizajya hanze mu minsi iri imbere zirimo “Doctor Who” ya BBC, indi izaca kuri Netflix yiswe “Tomb Raider” na ‘‘Barbie’’ iyi filime y’Abanyamerika yamwinjije neza mu ruganda rwa sinema i Hollywood.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com