Mu Rwanda, icyorezo cya Virusi itera Sida (VIH) kigihangayikishije inzego z’ubuzima, aho buri mwaka abantu bagera ku 3,200 bandura iyi virusi, mu gihe 2,600 bahitanwa na yo. Nk’uko bigaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ubwandu bushya cyane cyane bwibasira urubyiruko, abakora uburaya ndetse n’abagabo baryamana bahuje ibitsina.
Dr. Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kwirinda Virusi itera Sida muri RBC, avuga ko mu Rwanda habarurwa abantu bagera ku 230,000 bafite virusi itera Sida, bikaba bihwanye na 2.7% by’abaturage bari hagati y’imyaka 15 na 49. Mu bana bari hagati y’imyaka 0 na 14, 80% by’abayanduye bafata imiti igabanya ubukana.
Abagabo baryamana bahuje ibitsina: 5.8% bafite virusi, ariko 43% gusa nibo bazi uko bahagaze.
Dr. Ikuzo asobanura ko ibi byiciro biri mu byugarijwe cyane, ari nayo mpamvu RBC ikomeje gushyiramo imbaraga kugira ngo ababibarizwamo bamenye uko bahagaze, ndetse babashe gufata ingamba zo kwirinda.
Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba hakiriho ubwandu bwinshi bwa virusi itera Sida. Dr.
Ikuzo avuga ko abantu bari hagati y’imyaka 15 na 29 ari bo bandura cyane, by’umwihariko abakobwa. Ibi bituma abagabo bakuru babanduriza mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba, 1.7% by’abakobwa bafite hagati y’imyaka 10 na 24 basanze bafite virusi itera Sida, naho 27% bagasanga bafite izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
“Ibi byerekana ko gukoresha agakingirizo ari ingenzi kuko gatanga ubwirinzi butari ku Virusi itera Sida gusa, ahubwo kanarinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateganyijwe,” nk’uko Dr. Ikuzo abisobanura.
Nubwo hakiri icyuho mu kugabanya ubwandu bushya, hari intambwe nziza imaze guterwa. Mu bantu 230,000 bafite virusi itera Sida mu Rwanda, 97% bafata imiti igabanya ubukana.
Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gutanga iyi miti ku buntu ku bigo nderabuzima bigera kuri 600, ndetse no mu mavuriro yigenga amwe n’amwe.
Mu rwego rwo gukomeza kugabanya ubwandu bushya, RBC isaba abagabo kwisiramuza kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bikuraho ibyago byo kwandura Virusi itera Sida ku kigero cya 60%.
Nubwo hari intambwe yatewe, haracyari icyuho mu kwita ku rubyiruko rutitabira gupimisha virusi itera Sida kenshi. RBC irasaba ko buri muntu wese amenya uko ahagaze, agafata ingamba zo kwirinda, kuko icyorezo cya Sida kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo.
Imibare yo mu 2023 igaragaza ko abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bagiye kwisuzumisha ku bigo nderabuzima n’ibitaro batwite, nibura Intara y’iburasirazuba ifite 12% mu gihe impuzandengo yo ku rwego rw’igihugu ari 7%, bivuze ko abakiri bato muri iyi Ntara bakora imibonano mpuzabitsina ku bwinshi ku buryo byabaviramo kwandura Virusi itera Sida.
Dr Ikuzo yavuze ko hari ibyiciro by’ingenzi bikunze kwandura Virusi itera Sida birimo abakora umwuga w’uburaya, abaryamana bahuje ibitsina n’abakobwa bari hagati y’imyaka 18 kugera kuri 24.
Yakomeje avuga ko mu bipimo bapima buri myaka ibiri, abakora uburaya ku rwego rw’igihugu bagiye bamanuka aho kuri ubu bageze kuri 32%. Ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba imibare igenda izamuka ku buryo buteye inkeke.
Dr Ikuzo yatangaje ko nibura kuri ubu abaryamana bahuje ibitsina banduye Sida ari 6% ku rwego rw’igihugu. Ni mu gihe abaryamana bahuje ibitsina bo Ntara y’Iburasirazuba, abanduye Sida ari 10,4%.
Mu Rwanda, habarurwa abagabo 18 100 baryamana n’abo bahuje ibitsina, muri bo 2287 ni abo mu Burasirazuba. Abagabo ni bo banduzanya Sida cyane ugereranyije n’abagore, ibintu RBC igaragaza nk’ibihangayikishije.
Dr Ikuzo kandi yavuze ko bahinduye umuvuno mu bukangurambaga aho basigaye bareba ibyiciro byugarijwe akaba aribyo begera bakabiganiriza banabereka imibare, abahinduka bagahinduka.
Yasabye urubyiruko kwipimisha bakamenya uko bahagaze, basanga baranduye bagafata imiti, abataranduye bakarushaho kwirinda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, we yavuze ko bagiye kongera gushishikariza abaturage kwirinda Sida, bakanipimisha ku bushake.
Ati “ Hari n’abari basanzwe bafata imiti abaganga bagaragaza ko hari abagera aho bakabireka. Ibyo nabyo ntabwo ari byiza, ni ngombwa ko umuntu watangiye gufata imiti ayifata neza uko muganga yabimweretse. Turaza gushyiramo imbaraga rero twibanda ku rubyiruko kugira ngo rwongere rumenye ko Sida ihari kandi bakwiriye kuyirinda.”
Kuri ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje ko mu 2030 abanyarwanda 95% bazaba baripimishije Virus itera Sida, mu gihe 95% by’abafata imiti bazaba bayifa n’aho 95% babe bagabanyije ubwandu mu maraso yabo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X