Urujijo rukomeye cyane ku Banyarwanda barenga 210 batawe muri yombi n’Inzego zishinwe Umutekano

Abanyarwanda baba muri Zambia bagaragaje ko bahangayikishijwe na bagenzi babo barenga 210 baherutse gufatwa n’inzego z’umutekano muri iki gihugu bagafungwa mu mu mukwabo wo gushaka abakibamo badafite ibyangombwa. 

Ni umukwaho wakozwe n’inzego z’umutekano zifatanyije n’izishinzwe abinjira n’abasohoka, hafatwa abarenga 300 bafatiwe mu nsengero eshatu zo mu gace kazwi nka Mandevu gahereye mu Murwa Mukuru, Lusaka. 

Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, Innocent Rukundo, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko mu barenga 300 bafashwe amaze kumenyamo Abanyarwanda 210 bagifunze, barimo n’abafunze kandi barerekanye ibyangombwa byo kuba muri Zambia. 

Rukundo ati “Abafashwe barimo abakuze n’abana bato. Abantu baracyafunzwe, n’iyo tugerageje kubasura usanga barihebye cyane kubera ko basize imiryango irimo n’abana bato mu nzu zabo, ugasanga rero ni ibintu bihangayikishije cyane.” 

Uyu muhuzabikorwa avuga ko bamwe mu bo yavuganye na bo bamubwiye ko bafashwe kuko ari impunzi ngo badafite ibyangombwa, akagaragaza ko ibyo byangombwa babifite kandi barabyerekanye. 

Ati “Bavuga ko barabakuramo ariko ntibabakuremo. Ibyo byangombwa biri ntibirarenza igihe. Babihawe n’ubuyobozi ndetse ubu barabifunganywe.” 

Rukundo yagaragaje ko n’abari batitwaje ibyangombwa ubwo bafatwaga bagiye gusenga, imiryango yabo yabibashyiriye aho bafungiye ariko ntibarekurwa. 

Uyu muhuzabikorwa yavuze ko nk’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Zambia, bakomeje kuganira n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka hamwe na Minisiteri Ishinzwe impunzi kugira ngo bamenye icyatumye babafata n’impamvu batararekurwa. 

Ati: “Kuva bafatwa kugeza kuri uyu munsi [ku wa 02 Kanama 2023], duhora tugirana ibiganiro, bakatwizeza ko abafite ibyangombwa bari burekurwe. Hanyuma abatabifite bakabafunga cyangwa se bakabatwara mu nkambi nk’uko amategeko abiteganya, abagomba koherezwa [mu Rwanda] na bo bakabohereza, ariko kugeza kuri uyu munsi ntacyigeze gukorwa.” 

Rukundo avuga ko igihe cy’amasaha 48 giteganywa n’amategeko ya Zambia umuntu atagomba kurenza ari muri kasho ya polisi, cyamaze kurenga. 

Nta cyo leta ya Zambia yari yatangaza ku ifatwa ry’abo bantu, gusa iki gihugu kimaze iminsi gisaba abadafite ibyangombwa byemewe n’amategeko byo kuba muri iki gihugu, kujya kuri ambasade z’ibihugu bakomokamo bakazaka kugira ngo babe mu gihugu bafite ibyangombwa. 

Abo mu Rwanda igihugu cyakoze uko gishoboye kibegereza ambasade muri Zambia kugira ngo bazibone byoroshye, n’ubwo hari abinangiye kujya kuzifata bijyanye n’ibyaha bishinjwa. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *