Mu ijoro ryo ku wa 12 Werurwe 2025, inkuba yakubise abana babiri barimo umuhungu n’umukobwa, bose bari bafite imyaka itanu, mu tugari twa Butezi na Muhamba two mu Murenge wa Gahara, mu Karere ka Kirehe, bituma bahita bitaba Imana.
Nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Munyana Josette, imvura yaguye muri iri joro ntiyari nyinshi cyane, ariko yari irimo inkuba n’imirabyo myinshi.
Umwana umwe yakubiswe n’inkuba ubwo yari kumwe n’ababyeyi be, maze bamujyana kwa muganga ariko agezeyo ahita yitaba Imana.
Undi mwana wakubiswe n’inkuba yari kumwe na se mu Kagari ka Butezi, ahita apfa ako kanya, mu gihe se we yagize ihungabana maze ajyanwa kwa muganga.
Binyuze mu butumwa bwihanganisha imiryango yabuze ababo, Gitifu Munyana yasabye abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, cyane cyane kwirinda kugama munsi y’ibiti, no kudakoresha telefone mu mvura irimo inkuba n’imirabyo.
Yanabasabye gukomeza gusuzuma ibisenge by’inzu zabo kugira ngo birusheho kuba bifite umutekano.
Raporo ya Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko hagati ya 2014 na 2023, abantu 1595 baguye mu biza bitandukanye mu gihugu, mu gihe abandi 2368 bakomerekejwe nabyo.
Inkuba zonyine zahitanye abantu 538, abandi 1338 barakomereka. Iyi mibare igaragaza ubukana bw’ibiza bikunze kwibasira u Rwanda, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi.
Mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibiza, ubuyobozi bwibutsa abaturage gukurikiza inama z’inzego zishinzwe ubukangurambaga ku bijyanye no kwirinda inkuba, kwishyiriraho imirindankuba aho bishoboka, no gukomeza gukurikiranira hafi iteganyagihe kugira ngo bafate ingamba ziboneye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X