Umunyeshuri w’imyaka umunani y’amavuko witwa Uwamahoro Valentine usanzwe ari uwo mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba yagonzwe n’ikamyo ya FUSO ahita yitaba Imana.
Iyi mpanuka yabaye tariki 5 Werurwe 2025 ubwo uyu munyeshuri yari kumwe na bagenzi be bavuye kwiga, ikaba yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano.
Inkuru ducyesha IGIHE ivuga ko ku isaha ya Saa kumi n’imwe ubwo abanyeshuri bari bavuye ku ishuri, bageze ahitwa kuri Konsaseri maze iyi kamyo yari ifite umuvuduko mwinshi ihita igonga uyu munyeshuri.
Ababonye iyi mpanuka bavuga ko iyi kamyo nyuma yo kugonga uyu mwana yamutwaye mu mapine ibice by’umubiri bigenda bisigara mu nzira.
Amakuru avuga ko muri iyi modoka inzego zibishinzwe zasanzemo urwagwa shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa.
Abaturage batandukanye bo muri aka gace babonye iby’iyi mpanuka bavuga ko hakunze kubera impanuka nyinshi kuko ngo hatashira amezi atatu hatabereye impanuka.
SP Emmanuel Kayigi usanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati “Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z’umuhanda aho uwo mwana yagendaga.”
SP Kayigi yakomeje avuga ko icyifuzo cy’abaturage basaba ko aho iyi mpanuka yabereye hashyirwa ibyapa bigaragaza ko ari hafi y’ikigo cy’ishuri, mu rwego rwo gukumira impanuka kigiye gusuzumwa.
Ati “Ntabwo twari tuzi ko hakunze kubera impanuka, ni amakuru muduhaye ariko, abantu basuzuma dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo niba ari ibyapa bikenewe aho hantu bihashyirwe impanuka zigabanyuke kuko icyo dukeneye cyane ni umutekano w’abantu.”
Umushoferi afungiye kuri Statiyo ya Polisi ya Kagano, na ho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.