Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Munyankindi Benoît mu gihe runakurikiranye n’Umuyobozi w’iri shyirahamwe, Murenzi Abdallah ku byaha bishingiye ku gutonesha.
RIB ivuga ko Munyankindi yafunzwe ku wa 21 Kamena aho akurikiranyweho icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, ikimenyane cyangwa icyenewabo.
Ati “Murenzi Abdallah usanzwe ari Perezida wa FERWACY nawe akurikiranywe adafunze ku cyaha cyo kuba icyitso kuri ibyo byaha byakozwe na Munyankindi akabihishira.”
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, abajijwe uburyo ibyo byaha byakozwe yagize ati “imikorere y’icyaha biracyari mu iperereza; ubu dosiye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”
Yavuze ko icyo cyaha gihanwa n’itegeko ryo kurwanya ruswa, ndetse ko uwo gihamye ashobora gufungwa imyaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko zitarenze miliyoni 2 Frw.
Munyankindi afungiye kuri Station ya RIB ku Kimihurura.
Ifungwa rya Munyankindi rishobora kuba rifitanye isano no ku kuba mu minsi ishize, yarasabiye umugore we Visa yo kujya muri Ecosse, akamushyira kuri lisiti y’abagomba guherekeza Ikipe y’Igihugu yari igiye gusiganwa mu gihe nta nshingano yari afite muri iyo delegasiyo.
Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’uku kwezi. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.
Aba bakinnyi bose bakina mu ba-juniors [abari munsi y’imyaka 19], bageze i Londres basanga indege yari kubajyana i Glasgow saa Mbili n’iminota 20 z’umugoroba yakuwe ku murongo, biba ngombwa ko bahava n’imodoka saa Yine z’ijoro, bakora urugendo rw’amasaha agera kuri arindwi kandi babiri muri bo bafite isiganwa ku wa Gatandatu.
Urugendo rwabo rwabaye bisa n’ibitunguranye ku ruhande rwa FERWACY. Ni ibintu byatumye abantu batangira kwibaza uburyo abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu bahura n’ibyo bizazane bakanabura ubitaho.
Hahise hatangira gucicikana amakuru ku bantu bari muri Delegasiyo y’Ikipe y’Igihugu, maze mu kureba neza lisiti, hagaragaraho ko umuntu wa gatatu wasabiwe Visa ari Uwineza Providence, umugore wa Munyankindi kandi nta nshingano asanzwe afite muri iri shyirahamwe.
Ku wa 8 Kanama, Munyankindi yabajijwe impamvu yasabiye umugore we Visa kandi nta nshingano afite muri FERWACY asubiza ko atagiye mu kazi ahubwo ko ari kuri gahunda ze bwite.
Ati “Kugenda kwe ntaho bihuriye n’ikipe kuko azaza nyuma. Yari yaravuze ko azaza kureba isiganwa ry’abakobwa. Asanzwe ari Umunyamabanga wa Nyabihu Cycling Team kandi benshi mu bakinnyi dufite hano ni we ubitaho, yabasezeranyije ko azaza kubareba bakina. Hano harahenze ku buryo atari kuza ngo ahamare igihe kirekire.”
Kuba umuntu utagiye mu kazi, asabirwa Visa ku rutonde rumwe n’abagiye mu kazi, byanenzwe na benshi, bavuga ko niba Uwineza yarifuzaga gukurikirana iri siganwa, yari kubikora ku giti cye bitagombye ko ahimbirwa impamvu ngo abone Visa.
Hari amakuru ducyesha IGIHE avuga ko Uwineza atabashije kuva mu Rwanda ngo yerekeze muri Ecosse, aho ngo nyuma yo kumenya ko uburyo yayibonyemo budasobanutse, inzego zibishinzwe zamubujije gusohoka igihugu ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege.
Munyankindi asanzwe ari Umuyobozi wa Benediction Excel Energy Team, imwe mu makipe asiganwa ku magare mu Rwanda.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060
Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare)
REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya.
REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha.
IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE:
Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro
Gukoresha revive bikakurinda gupfubya uwo muhuye.
REVIVE IGIZWE N’IBININI 10
UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze.
Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe!
N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho.
Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com