Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yagaragaje ko abantu benshi banga kwikingiza muri iki gihe, ubasanga mu madini bishingikirije ku myemerere yabo, gusa avuga ko ihabanye n’ibyo amadini agena.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda cyagarukaga ku bikorwa byo gukingira Covid-19 muri iki gihe.
Ni mu gihe kandi hari abaturage batangiye guhunga urukingo, bagahitamo kujya mu bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Ati: “Twese dufite amadini twemera. Njye ndi Umudivantisiti, Minisitiri [Gatabazi] ni Umugatolika ariko ntabwo byambujije gukingirwa ndanashimangirwa ndetse n’urundi nzaruterwa [njye] n’umuryango wanjye”.
Dr Ngamije yibaza niba umuntu wanga gukingirwa afite ubushishozi buruta ubwa miliyoni 6 z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa byuzuye cyangwa se azajya mu ijuru wenyine abo bandi bagasigara.
Ati: “Uwo muntu wanga gukingirwa harya arashishoza kurusha miliyoni hafi z’Abanyarwanda bamaze gukingirwa? Ese arashaka kujya muri iryo juru wenyine asize umuryango n’inshuti n’abavandimwe? Ese akunze ubuzima kurusha bagenzi be?”
Impamvu hari abanga kwikingiza asobanura zishingiye ku kudashyira mu gaciro gusa n’abo ngo iyo bigishijwe birangira bahindutse.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, we yavuze ko hari abagaragaye banze kwikingiza nyuma bakajya gutanga ruswa kugira ngo babone icyangombwa kigaragaza ko bikingije.
Abanyamadini basabwe kubaza abantu bagiye mu nsengero niba barikingije Covid-19 kandi bagaharanira ko abajya mu materaniro baba bahanye intera nk’uko amabwiriza abigena.
Ubu Abaturarwanda barenga miliyoni 6 bamaze gukingirwa byuzuye, abahawe urukingo rushimangira ni ibihumbi 516 mu gihe abahawe urukingo rwa mbere ari miliyoni 7,8.
IGIHE
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.
Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?
Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?
Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.
Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.
Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.
Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.
Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.
Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.
Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…
Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.
Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644
Duhamagare kuri 0791448543
MoMo Pay: *182*8*1*096890#
Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd
Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano
Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%
People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering
Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.
Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com