Visit Rwanda: Hamenyekanye akayabo k’amafaranga u Rwanda rwishyuye Bayern Munich kugirango yemere kurwamamaza?

Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena. 

Amasezerano hagati y’impande zombi yatangajwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Kanama 2023. 

Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Kabiri, tariki ya 15 Kanama 2023, bigirwamo uruhare n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo aba RDB na Minisiteri ya Siporo hamwe n’abo muri Bayern Munich. 

Visit Rwanda yinjiye mu mikoranire na FC Bayern Munich kugeza mu 2028. Muri iyo myaka itanu, iyi kipe, abakinnyi n’abakunzi bayo bazagira amahirwe yo kureba ubwiza bw’u Rwanda, umuco warwo ndetse n’iterambere ryarwo mu by’ubukungu. 

Ni imikoranire izibanda ku guteza imbere ruhago uhereye mu bakiri bato ndetse Visit Rwanda ikazajya yamamazwa kuri byapa binini muri Allianz Arena, stade ya Bayern Munich yakira abantu 75,024. 

RDB mu itangazo ryemeza iyi mikoranire yagaragaje ko amasezerano ya Visit Rwanda na Bayern Munich azaba umuyoboro wo kwerekana uko amarembo y’u Rwanda afunguye ku mikoranire y’ishoramari riva mu Budage n’ahandi ku Isi. 

Yongeyeho ko “FC Bayern Munich izakorana na Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe Nyarwanda rya Ruhago gufungura ishuri ry’umupira w’amaguru no gutegura amahugurwa y’abatoza mu Rwanda mu gushyigikira iterambere ry’uyu mukino mu bahungu n’abakobwa mu gihugu.’’ 

Amafaranga u Rwanda rwahaye Bayern Munich ntiyigeze atangazwa ariko ubusanzwe icyiciro rwashyizwemo nk’umuterankunga ‘mukuru’ [platinum sponsor] cyishyurirwa nibura agera kuri miliyoni eshanu z’amayero ku mwaka. 

Bayern Munich ni ikipe y’ubukombe mu Budage ndetse ikaba mu makipe akomeye ku Isi kubera ibikombe birimo mpuzamahanga yagiye yegukana kuva ishinzwe mu 1900. 

Bavarians nk’uko abakunzi bayo bayita, imaze kwegukana Shampiyona y’u Budage inshuro 33 zirimo n’iheruka, Igikombe cy’Igihugu (DFB-Pokal) inshuro 20 n’igikombe kiruta ibindi mu Budage inshuro 10. 

Yatwaye UEFA Champions League inshuro esheshatu zirimo n’iya 2019/20 ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Amakipe inshuro ebyiri; mu 2013 na 2020. 

Iyi kipe yo mu Budage yabaye iya gatatu ikomeye y’i Burayi igiranye ubufatanye n’u Rwanda nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza (guhera muri Gicurasi 2018) na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa (guhera mu Ukuboza 2019). 

U Rwanda rukomeje kwagura urwego rw’ubukerarugendo binyuze mu bindi bikorwa bireshya abashyitsi birimo ubukerarugendo bushingiye ku nama [MICE] ndetse n’ubushingiye ku bikorwa bya siporo. 

U Rwanda rusanzwe kandi rukorana n’Irushanwa rya Basketball Africa League aho amakipe 12 yitabira imikino yaryo ya nyuma yambara Visit Rwanda ku myambaro yayo. 

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni $247, asaga miliyari 290 Frw, mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023. Ni imibare yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije na miliyoni 158$ zari zabonetse mu gihe nk’icyo mu 2022. 

Guverinoma y’u Rwanda yihaye kugeza inyungu iva mu bukerarugendo kuri miliyoni $800 mu 2024 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yashyizweho mu 2017. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060 

Niba usanzwe ucika intege mu gihe cyo gutera akabariro koresha REVIVE capsules (Ni Umwe mu miti Gakondo y’abashinywa yizewe ku rwego Mpuzamahanga Mugezwaho N’Ivuriro Fukang Healthcare) 

REVIVE ikorwa gusa mu byatsi bisanzwe byitwa Epimedium. N’igihingwa kirandaranda cyiri mu muryango w’ibihingwa bizwi nka berberidacea kiboneka mu majyepfo y’Ubushinwa ndetse no mu bice bimwe na bimwe bya Aziya. 

REVIVE yongera ogisijeni (Oxygen) mu maraso. REVIVE irinda kandi ikavura gusohora imburagihe ndetse ikanavura ingaruka ziterwa no kwikinisha. 

IBYIZA BYO GUKORESHA REVIVE: 

Ikiza gusohora imburagihe no gucika intege utera akabariro. Yongera libido (Ubushake) ku kigero cyo hejuru. Yongera umusaruro w’intanga mu bwiza n’ubwinshi. Ihangana n’ingaruka zo kwikinisha, ikongera imbaraga za kigabo ndetse ikanafasha mu kongera amasohoro 

Gukoresha revive  bikakurinda gupfubya uwo muhuye. 

REVIVE IGIZWE N’IBININI 10 

UKO IFATWA: Unywa ikinini kimwe mu minsi ine, ukakinywesha amazi y’akazuyaze. 

Niba wiyumva nkutakibasha gushimisha uwo mwashakanye cg se umukunzi (partner) wawe, Wizuyaza kuduhamagara cg se kutwandikira ngo tugufashe! 

N.B ubaye ufite ikindi kibazo kihariye kigendanye n’ubuzima waca mugikari tukabiganiraho Birambuye. Aho uherereye hose imiti yacu yakugeraho. 

Iyi product wayibona ku giciro cya 40000 Frw. Hamagara & WhatsApp Number: +250788920788 

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose. Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com  

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *