Umuhanzi mu njyana ya Rap, Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy, yagaragaje ko Lick Lick, yabaye umugabo mubi utarigeze afata inshingano za kibyeyi ku mwana babyaranye.
Yabigarutseho mu kiganiro Versus gica kuri Televiziyo y’ u Rwanda.
Paccy yavuze ko igihe Meddy yapfushaga umubyeyi we mu 2022, Lick Lick yashatse gusura umwana, biza kurangira bibaye ndetse ajyana na mugenzi we Meddy. Gusa uyu mugore yavuze ko uretse kureba umwana, nta kindi Lick Lick amumariye.
Ati “Lick Lick yaje inaha aje gutabara Meddy ashaka gusura umwana barabonana. Ndi umubyeyi nzi agaciro ko kuba umwana yamenya Se n’iyo yaba yarabaye nka ba bandi Miss Jolly yavuze [inyana y’imbwa].”
“Rero ndavuga nti umwana atazakura akavuga ngo Papa yaje i Kigali nyuma y’imyaka icumi irenga mama wanga ko tubonana. Usibye ifoto nta kindi akorera umwana, amwemera uyu munsi ejo akamwihakana kuko wemera umwana wafata inshingano z’ububyeyi.”
Yakomeje avuga ko byarutwa Lick Lick akamanika amaboko, akemera ko kurera byamunaniye, icyo ashoboye ari ugusura umwana gusa.
Ati “Ibintu Lick Lick akora byarutwa n’uko yavuga ngo nemera umwana ariko nta bushobozi mfite bwo kugira ikintu mufasha. Nta n’ubwo nshobora kubuza umwana kubonana na Se icyo nanga ni uko umwana yaterwa ibikomere na Se nk’ibyo nagize.”
Yakomeje agira ati “Mvuze inkuru yanjye na Lick Lick byasaba filime ‘season’ ebyiri buri imwe ifite ‘episode’ 12 nayo imwe ifite iminota 30.”
Uyu mugore avuga ko Lick Lick akora ibishoboka byose ngo abantu bamubone neza, bikagera aho asibisha mu bitangazamakuru inkuru zose zavugaga ko yihakanye umwana we.
Paccy avuga ko yaciye umubano we na Lick Lick, amuha nimero za telefone z’umwana we undi aza kumukumira kuba bavugana.
Ati “Nandikiye Lick Lick nti nta mubano mfitanye nawe, ndamubwira nti umwana ni mukuru nujya umukenera ujye uvugana nawe mu gihe cy’ibiruhuko aba afite telefone.”
“Nunakenera kohereza amafaranga y’ishuri ujye uvugana n’abamfasha mu muziki, njye ntabwo nkeneye kuvugana nawe. Ikintu yakoze yahise akora ‘block’ kuri telefone y’umwana we.’’
Yanaburiye Yago bamaze iminsi bari kumwe, avuga ko atamurenganya kuko ibintu akora atari we ahubwo akenshi biba byihishwe inyuma na Lick Lick.
Ati “Narebye ibintu Yago arimo ndetse narumvise ngo hari ibiganiro yanagiye akora Lick Lick ahari, azababara nyuma.”
Mu 2011, nibwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Linka Mbabazi.
Aba bombi babayeho barebanaga ay’ingwe kuko nko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaragaye acagagura amafoto ya Oda Paccy.
Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.
Mbere yo gukora iyi ndirimbo, Producer Lick Lick yabanje kwerurira zimwe mu nshuti ze ko yayanditse agamije kubwira Oda Paccy nk’igihano yari amugeneye ku bwo kuba yaramukoreye amakosa akajyana umwana wabo mu ruhame mu gitaramo yakoze cyo kumurika album ya mbere yise ‘Miss President’ , ibintu byamubabaje cyane.
Mu 2015 Paccy yazuye akaboze asohora indirimbo na we ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick Lick.
Icyo gihe, Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho mu 2012.
Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso kimwereka ko Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo n’ubwo mu 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.