Yakoranye n’ingabo za Zimbabwe muri RDC… Menya Amayeri yafashije Protais Mpiranya kwihisha ubutabera na nyuma y’urupfu

Protais Mpiranya, umwe mu bakekwagaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 akaba yashakishwaga yarapfuye, nk’uko urwego rwasimbuye urukiko rwashyiriweho u Rwanda rwabitangaje.

Mpiranya wahoze akuriye ingabo zirinda perezida ni umwe mu bantu bakomeye bari bagishakishwa n’ubutabera ku byaha bya jenoside.

Ruriya rwego rwavuze ko nyuma y’iperereza ‘rigoye kandi rikomeye’ ubugenzacyaha bwabonye ko Mpiranya yapfuye tariki 05 Ukwakira (10) mu 2006 i Harare muri Zimbabwe.

Urupfu rwe rwemejwe nyuma y’uko ikigo Netherlands Forensic Institute gitanze ubufasha mu gupima ADN/DNA y’ibisigazwa by’aho yashyinguwe, nk’uko itangazo rya ruriya rwego ribivuga.

Biteganyijwe ko ubugenzacyaha bwa ruriya rwego butangariza abacamanza barwo guhagarika kumugaragaro ikirego kuri Mpiranya.

Serge Brammertz umushinjacyaha mukuru wa ruriya rwego yatangaje ko urupfu rwa Mpiranya ari “intambwe ikomeye mu guha ubutabera abakorewe jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Mu itangazo, Brammertz yagize ati: “Kwemeza urupfu rwe biratanga ituze ryo kumenya ko adashobora gukora ikibi kurenzaho”.

Mpiranya yaregwaga ibyaha umunani bya jenoside, ibyaha by’intambara, n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Yaregwaga uruhare mu kwica abanyapolitiki batari bashyigikiye umugambi wa jenoside barimo uwari minisitiri w’intebe Agathe Uwilingiyimana.

Itangazo ry’uru rwego rivuga ko abantu batanu gusa aribo basigaye ku rutonde rw’abashakishwa narwo ku byaha bya jenoside.

Inyandiko y’iperereza ryakozwe na ruriya rwego ivuga ko Protais Mpiranya yavutse mu 1956 mu cyahoze ari komine Giciye muri Gisenyi yitwa Protais Lizahanande.

Nyuma yaje gufata izina rya mukuru we wapfuye witwaga Mathias Mpiranya.

Yize ishuri rikuru rya gisirikare, ESO, arirangiza mu 1979. Mu 1993 yagizwe umugaba w’ingabo zirinda uwari umukuru w’igihugu Juvénal Habyarimana.

Ingabo yari akuriye zagize uruhare rukomeye mu byabaye amasaha macye nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.

Ibyo birimo kwica Uwilingiyimana, gufunga no kwica abasirikare 10 b’ababiligi bari barinze urugo rwe, kwica Faustin Rucogoza wari minisitiri w’itangazamakuru, Félicien Ngango wari minisitiri w’abakozi n’umurimo, Joseph Kavaruganda wari perezida w’urukiko rw’itegekonshinga, na Fréderic Nzamurambaho wari minisitiri w’ubuhinzi.

FPR Inkotanyi imaze kubohora igihugu muri Nyakanga (7) 1994, Mpiranya yahungiye mu cyahoze ari Zaire ari kumwe na bamwe mu ngabo yari akuriye, muri Nzeri (9) 1994 abona passports n’umuryango we berekeza i Yaoundé muri Cameroon.

Mu 1996 nyuma y’ifatwa rya Théoneste Bagosora muri Cameroun, Mpiranya yarahunze asubira muri Zaire mbere y’uko abategetsi baho bagera ku nzu ye bakayisaka, ariko umuryango we urasigara, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

Ruriya rwego ruvuga ko Mpiranya yagiye mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda akaba umukuru wa Horizon Brigade y’uwo mutwe.

Yabonye inyandiko z’uko yitwa Alain Hirwa, ndetse amenyekana ku izina rya ‘Komanda Alain’ kandi ngo “akundwa cyane n’abarwanyi ba brigade yari akuriye”.

Hagati ya 1998 na 2002, Mpiranya na Horizon Brigade bakoranye n’ingabo za Zimbabwe (ZDF) muri DR Congo mu mirwano ikomeye muri Kasai na Katanga, kandi iyo bridage yarwanye ku duce dutandukanye muri Kinshasa na Lubumbashi ndetse ifasha kurinda ibirombe bya diyama by’i Mbuji-Mayi.

Mu gukorana nabo, Mpiranya yubatse ubucuti n’abasirikare bakuru b’ingabo za Zimbabwe – zari zaraje muri DR Congo kurengera ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila.

Icyo gihe “inshuro nibura imwe yagiye muri Zimbabwe ahagarariye FDLR gufata ubufasha”, nk’uko iyo nyandiko ibivuga.

Nyuma y’amasezerano y’amahoro kuri DR Congo ya 2002 muri Africa y’Epfo, abakuru ba FDLR batari bashyigikiye ayo masezerano bakomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kigali bakorera muri Congo, bituma ingabo zaho zitangira kubarwanya.

Tharcisse Renzaho umunyamabanga mukuru wa FDLR yafashwe muri Nzeri 2002 ashyikirizwa urukiko rwa Arusha, Mpiranya nawe atinya gufatwa ahungira muri Zimbabwe mu mpera z’uwo mwaka.

Ruriya rwego rwasigariyeho urukiko rwa Arusha ruvuga ko kwinjira muri Zimbabwe yabifashijwemo n’abategetsi baho.

Umugore we n’abakobwa be nabo baje kuva muri Cameroun bajya i Kinshasa aho bafashijwe kuva bakajya muri Zimbabwe, naho bahava bajya mu Bwongereza.

Yatuye mu gace k’abakire i Harare kandi akomeza ibikorwa byo gufasha FDLR ndetse abona passport mpimbano ya Uganda ku mazina ya James Kakule, akora ubucuruzi, kandi mu 2003 na 2004 umugore we n’abakobwa be bagaruka kumusura.

Mpiranya yakoraga ingendo zitondewe abifashijwemo n’inshuti ze n’abakorana nawe. Ariko nk’impunzi ishakishwa yagiye atakaza imbaraga n’ijambo yari afite mbere, nk’uko ruriya rwego rubivuga.

Imyaka ya nyuma y’ubuzima bwe yaranzwe n’ubwoba ko aho aba hashobora kumenyakana agafatwa.

Hagati mu 2006, Mpiranya yafashwe n’uburwayi bukomeye bw’igituntu cyo mu bihaha ajyanwa mu bitaro bya West End Hospital i Harare ku mazina ya Ndume Sambao.

Yaravuwe biranga maze tariki 05 Ukwakira (10) 2006 arapfa, nyuma y’urupfu rwe umugore we yavuye mu Bwongereza aza kumushyingura mu muhango wateguwe n’inshuti ze tariki 17 Ukwakira.

Inyandiko y’iperereza ivuga ko Mpiranya yashyinguwe mu irimbi riri hanze ya Harare ku mazina ya Ndume Sambao, kandi umuryango n’inshuti ze bagakomeza guhisha urupfu rwe n’aho yahambwe.

Ibuye ry’imva ye ryanditseho amazina y’uwapfuye, ariko mu buryo bwitondewe kandi buhishe ku rundi ruhande ryanditseho ko aho ari aharuhukiye Mpiranya.

“Gukomeza guhisha amakuru no kubangamira iperereza mu kumenya ibisigazwa bya Mpiranya byarakomeje kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka”, nk’uko inyandiko y’iperereza ibivuga.

Mpiranya niwe wari usigaye atarafatwa ku rutonde rw’abantu 93 bashakishwaga n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu, cyangwa ukande hano ukore subscribe kuri Youtube Channel yacu

Niba mwifuza ko tubamamariza ibikorwa byanyu bikabasha kwamamara hose ku isi, mushobora kuduhamagara/kutwandikira kuri +250782967060

People Beats Muzika ni company nshya ikora ibijyanye na music consultancy ndetse ikanatunganya ibihangano n’ibindi byose bifitanye isano na sound engineering

Uramutse ukeneye kubagana wahamagara kuri +250 787167585 cyangwa ukabandikira ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho bakoresha amazina ya People Beats ku mbuga nkoranyambaga zose.

Kanda hano ubashe kubandikira kuri facebook

Niba hari inkuru mufite mushaka gusangiza abakurikira uru rubuga (Amazuku.com), mwatwandikira kuri info@amazuku.com

Wari uzi ko iyo gutega (Betting) ku mikino byaguhiriye bishobora kugufasha kwinjiza amafaranga atubutse?

Ujya wifuza gutega (Betting) ku mikino, ariko ukabura aho ubikorera n’ubigufashamo kubera imbogamizi zitanukanye?

Qatal Empire Association Limited ibigufashamo.

Utiriwe wigora uta umwanya wawe wari gukoresha ukora akazi kawe ka buri munsi, turagutumikira tukagufasha gutega ku mikino wifuza ndetse no mu buryo bwose ubyifuzamo.

Icyo usabwa ni ukuduhamagara/kutwandikira ukatubwira amakipe wifuza gutegera n’umubare w’amafaranga wifuza gushyiraho tugahita tubigukorera ako kanya.

Mu gihe wifuza gutega ku mikino iri kuba ako kanya (Live Betting) nabyo turabigukorera ndetse tukanagukurikiranira uburyo ibikubo (Odds) bihagaze mu gihe umukino uri kuba.

Akarusho, iyo wabaye umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), amafaranga yawe tuyaguha ako kanya kuko dukora amasaha 24/24.

 Iyo wahisemo gukorana natwe, icyo usabwa ni ukwishyura amafaranga 100 Frw yonyine ya service (Kugutumikira), hanyuma waba umunyamahirwe (Ipari yawe yariye), ukatwishyura 10% y’amafaranga watsindiye.

Dukorana bya hafi na Forte Bet, Premier Bet, Lucky Bet, Golilla Games, Forzza Bet,…

Tubibutse ko Qatar Empire Association Ltd ari kompanyi yizewe kandi yemewe mu Rwanda, ikora ibijyanye no gutumikira abantu bashaka gutega (Betting) ku mikino bahisemo, ndetse muri iki gihe services zacu tuzitangira Online amasaha 24 ku yandi.

Twandikire kuri WhatsApp: 0790703644

Duhamagare kuri 0791448543

MoMo Pay: *182*8*1*096890#

Amazina dukoresha kuri MoMo Pay ni: Qatar Empire Association Ltd

Ku bantu badakoresha MoMo Pay, mushobora kwishyura munyuze hano

Qatar Empire Association Ltd: Turatumika kuko Twizewe 100%

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Toa Jibu

Barua-pepe haitachapishwa. Fildi za lazima zimetiwa alama ya *