Yambuwe ubuzima mu buryo bumwe nk’ubwo Kazungu yakoreshaga: I Kigali hasanzwe umurambo w’umukobwa wakuwemo amaso

Mu Mudugudu w’Ubusabane, mu Kagari ka Kabuguru ll, Umurenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, hasanzwe umurambo w’umukobwa wakuwemo amaso. 

Mu gitondo cyo ku wa 19 Kanama 2024 nibwo uyu mukobwa yasanzwe mu nkengero z’umuhanda yapfuye.  

Ubwo umuturage yarimo agenda muri uwo muhanda ahagana saa kumi n’ebyiri za mugitondo, nibwo yabonye umukobwa aryamye mu nkengero z’umuhanda agiye kureba asanga yamaze gupfa. 

Ubwo uyu muturage yahise atabaza abandi baturahagera.  

Umwe mu baturage bari bari aho, yagize ati” Saa 6h00 am, ubwo umuntu yahanyuraga yamubonye aryamye ku nkengero z’umuhanda noneho yitegereje neza atungurwa no gusanga yapfuye, nawe ubwo abona guhuruza abaturage natwe tuhageze twitabaza ubuyobozi”. 

Aba baturage bakihagera bahise batabaza inzego z’umutekano. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, NIRERA Marie Rose, yemeje aya makuru gusa atangaza ko hataramenyekana aho Nyakwigendera aturuka ndetse n’umwirondoro we nturamenyekana kuko ntabyangombwa yari afite. 

Yagize ati” Nibyo koko amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera niyo. Kugeza ubu aho nyakwigendera yari atuye ntiharamenyekana ndetse n’imyirondoro ye ntiramenyekana”. 

Icyakora abaturage bavuga ko uyu muntu ashobora kuba yari atuye mu kandi gace, abagizi ba nabi bamara kumwica bakaza kumujugunya aho bamukuyemo amaso kugirango bazibanganye ibimenyetso. 

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Kacyiru kugirango hakorwe igenzura n’isuzuma. 

Inzego z’ibishinzwe zirimo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ndetse na Police y’u Rwanda, batangiye iperereza kugirango hamenyekane ababa bagize uruhare mu iyicwa ry’uyu mukobwa. 

Umuyobozi w’umurenge wa Rwezamenyo Nirere, yashimiye abaturage batanze amakuru ndetse abibutsa kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe no kwicungira umutekano mu rwego rwo gukumira abagizi ba nabi. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.  

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *