Umunyarwanda Eric Tabaro Nshimiye w’imyaka 52 ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari abayeho neza kandi atuje mumajyaruguru y’uburasirazuba bwa Ohio mu myaka irenga 20 ishize, kugeza ubwo ubutabera butangiye kumukurikirana, aho tugiye kugaruka ku byo ashinjwa, uko yageze muri Amerika n’impamvu atangiye gukurikiranwa ubu.
Yakoze nka injeniyeri muri Goodyear Tire & Rubber Co muri Akron imyaka 23, nkuko bigaragara ku rubuga rwe rwa LinkedIn.
We n’umugore we baguze inzu mu mujyi wa Lake muri Stark County mu majyepfo y’akarere ka Uniontown mu 2003, barerera umuryango wabo aho. Abaturanyi bo mu gace ka Billingham Avenue NW basobanura ko Nshimiye ari inshuti kandi afasha, ndetse n’umuntu wabatumiraga mu birori byo gusoza amasomo by’abana.
Ariko, abashinzwe iperereza bavuga uyu mugabo ukomoka mu Rwanda yabagaho ahishe ibanga ryijimye kandi abeshya ku mateka ye. Bashinje Nshimiye kuba yari ruharwa mu gufata ku ngufu no muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igihe yari umunyeshuri wiga ubuganga.
Dore ibizwi ku ifatwa rya Eric Tabaro Nshimiye
Minisiteri y’ubutabera yo muri Amerika yataye muri yombi Nshimiye ku wa Kane afatiwe iwe mu rugo muri Stark County.
Mu byo aregwa muri rusange harimo kubangamira ubutabera no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma mu rubanza rwa Boston mu mwaka wa 2019 rw’uwo bahoze bigana ndetse wahamijwe icyaha cya jenoside, Jean Leonard Teganya.
Umushinjacyaha w’agateganyo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joshua S. Levy i Boston yagize ati: “Mu myaka igera kuri 30, Bwana Nshimiye ngo yaba yarahishe ukuri ku byaha yakoze mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ahungire muri Amerika, kandi yungukire ku bwenegihugu bwa Amerika.”
Yakomeje agira ati “Amerika ntizaba ubuhungiro ku bakekwaho guhonyora uburenganzira bwa muntu ndetse n’abakoze ibyaha by’intambara.”
Umugabo n’umugore bakinguye umuryango mu rugo rwa Nshimiye banze kugira icyo batangaza ubwo umunyamakuru wa Canton Repository, dukesha iyi nkuru, yahageraga ku wa Kane.
Ni iki gikurikiraho muri uru rubanza?
Nshimiye uzwi kandi ku izina rya Eric Tabaro Nshimiyimana, yari afungiye muri gereza y’intara ya Mahoning ategereje koherezwa mu rukiko rw’ikirenga i Boston, aho ibirego akurikiranweho bizasuzumirwa.
Ku wa Gatanu, yagejejwe imbere y’umucamanza mukuru wa leta, Carmen E. Henderson i Youngstown.
Umwunganizi watanzwe na leta ngo yunganire Nshimiye ntabwo yahise asubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Aramutse ahamwe n’icyaha, Nshimiye ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amadolari 750.000.
Ni iki Eric Tabaro Nshimiye aregwa?
Inyandiko z’urukiko zivuga ko Nshimiye yari umunyeshuri mu by’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, mu ntangiriro za 90.
We na mugenzi we biganaga, Teganya bari “abanyeshuri bazwi cyane” b’abayoboke b’ishyaka ryari ku butegetsi ryakoze itsembabwoko rya MRND, ndetse rifite urubyiruko rw’Interahamwe, rwakoze ubwicanyi ndengakamere icyo gihe.
Inyandiko z’urukiko zishinja Nshimiye kuba yagize uruhare muri jenoside, yica abatutsi b’abagabo, abagore ndetse n’abana abakubita mu mutwe akoresheje ubuhiri burimo imisumari yarangiza akabatemagura akoresheje umuhoro.
Nshimiye arashinjwa by’umwihariko kuba yarishe umwana w’umuhungu w’imyaka 14 n’umugabo wadodaga amakoti y’abaganga ku bitaro bya kaminuza. Inyandiko z’urukiko zivuga ko abatangabuhamya bo mu Rwanda baherutse kwerekana aho ubwo bwicanyi bwabereye kandi bashushanya amashusho y’intwaro Nshimiye yabaga afite.
Inyandiko z’urukiko ziti: “Nshimiye yagize uruhare, afasha kandi ashishikariza gufata ku ngufu abagore benshi b’Abatutsi mu gihe cya jenoside.”
Abaturanyi ba Nshimiye (muri Amerika) bavuga iki?
Ababa ku muhanda yabagaho bagaragaje ko batunguwe n’ibirego ashinjwa.
Abana b’abaturanyi bakiniye umupira mu gikari cya Nshimiye. Nshimiye yari azwiho gukupakupira ubwatsi abaturanyi be bageze mu za bukuru, kandi agafasha umwe muri bo wagenderaga mu igare ry’abamugaye kugera ku muhanda uva ku rugo rwe.
Umugore wahuye na Nshimiye ubwo we n’umuryango we bimukira mu rusisiro batuyemo mu myaka 12 ishize, yagize ati: “Ntabwo ari umuntu nzi.” “Umuntu tuzi ni umugabo wo mu muryango. Ntabwo ari umunyarugomo. Abana bacu (ni inshuti z’abana be) baraye iwe. Ntabwo ari we muntu nzi.”
Ni gute Nshimiye yageze mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Ohio?
Nshimiye yahunze u Rwanda mu mpeshyi ya 1994, nyuma y’uko ingabo za RPF zibohoje u Rwanda. Yerekeje muri Kenya aho, mu 1995, ashinjwa kuba yarabeshye abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika kugira ngo yemererwe kwinjira muri Amerika nk’impunzi, nk’uko inyandiko z’urukiko zibigaragaza.
Kuva aho muri Kenya, Nshimiye yageze muri Ohio, aho yabaga kuva mu 1995. Yize muri kaminuza ya Dayton ahabwa impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n’amashanyarazi, nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa LinkedIn.
Yakoze nka injeniyeri muri Goodyear imyaka 23. Urubuga rwe rwa LinkedIn ruvuga ko akazi ke kamujyanye mu bindi bihugu byinshi, birimo Thailande, Afurika y’Epfo n’u Bushinwa. Goodyear ntabwo yashubije icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Kuki yahagurukiwe ubu?
Inyandiko z’urukiko zivuga ko yatanze amakuru y’ibinyoma ku ruhare yagize muri jenoside yo mu Rwanda kugira ngo abone ubuturo buhoraho kandi amaherezo azabone ubwenegihugu bwa Amerika.
Muri 2017, abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bashinje uwiganye na Nshimiye witwa Teganya gushaka ubuhungiro muri Amerika ahisha kuba yarabaye umuyoboke wa MRND ndetse n’uruhare yagize muri jenoside.
Mu rubanza rwa Teganya, Nshimiye yavuze ko yaba we cyangwa Teganya batagize uruhare muri jenoside. Nyuma yaho Teganya yahamijwe ibyaha bibiri by’uburiganya mu kwinjira mu gihugu n’ibindi bitatu byo kubeshya muri Mata 2019.
Nyuma rero nibwo abayobozi berekeje amaso yabo kuri Nshimiye batangira gukurikirana ibye.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu