Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025, mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama, harasiwe umugabo witwa Siborurema Jean Pierre w’imyaka 41, nyuma yo gufatwa yibye mu rugo rw’umuturage. Byabereye mu Mudugudu wa Mburabuturo, Akagari k’Amajyambere.
Uyu mugabo wari umaze iminsi mike avuye i Iwawa aho yari yarajyanywe kugororerwa kubera ibikorwa by’ubujura, yinjiye mu nzu y’umuturage mu masaha ya saa munani z’ijoro akiba ibintu bitandukanye. Mu gihe yashakaga gutema umwe mu banyerondo bari baje kumufata, umupolisi yahise amurasa, ahasiga ubuzima.
Nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’umutekano abivuga, Siborurema Jean Pierre yinjiye mu nzu y’umusore uba wenyine, yica urugi maze yiba:
Ikofi irimo amafaranga n’ibyangombwa ndetse n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo; Smartphone ebyiri, Mudasobwa imwe, Inkweto, Ipantalo n’ishati.
Nyiri urugo abonye umushyitsi atamutumiye yahise atabaza irondo ry’umutekano, ari na ryo ryahise rihamagara Polisi ya Kigarama kugira ngo hafatwe ingamba.
Abashinzwe umutekano bakigera aho icyaha cyakorewe, Siborurema yahise yirukankira mu gishanga giherereye hafi aho. Bamukurikije n’abanyerondo, bagezeyo ashyira hasi ibyo yari yibye, maze afata umupanga ashaka gutema umwe mu banyerondo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ubwo uyu mugabo yashakaga gutema umunyerondo, umupolisi wari aho yahise amurasa.
Yagize ati: “Ubwo abanyerondo bari bamufashe, yashyize hasi ibyo yari yibye maze afata umupanga agerageza gutema umwe muri bo. Umupolisi wari aho yahise amurasa, arapfa.”
Nyuma y’urupfu rwa Siborurema, amakuru yagaragaje ko yari asanzwe ari inararibonye mu bujura.
Kuva mu 2016, yari amaze imyaka igera ku icyenda yishora mu bujura.
2017-2018: Yamaze amezi icyenda afunzwe azira ubujura.
2018: Yongeye gufatwa afungwa igihe gito, nyuma ajyanwa i Iwawa aho yamaze umwaka.
2020-2022: Yafunzwe imyaka ibiri muri Gereza ya Mageragere.
2022-2025: Yongeye gufatwa kenshi, yoherezwa i Iwawa inshuro ebyiri.
Ku wa 7 Werurwe 2025, ni bwo yari avuye i Iwawa aho yari amazemo amezi atandatu, ariko ntiyateye kabiri atongeye kwiba.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yasabye abantu bajyanwa i Iwawa gukoresha ayo mahirwe neza aho kwisubiza mu bikorwa by’ubujura.
Ati: “Kugorororerwa i Iwawa ni uburyo bwo guhindura ubuzima, bakiga imyuga, bagahabwa amasomo abafasha kuba abantu bashoboye kubaho mu buryo bwemewe. Abagaruka bagakomeza ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazihanganirwa.”
Polisi yemeje ko ibintu byose uyu mugabo yari yibye byamaze gufatwa, kandi bizasubizwa nyirabyo. Ibi bikoresho ubu biri mu maboko y’inzego z’umutekano.
Ibi byabereye i Kicukiro ni isomo rikomeye kuri sosiyete. Bigaragaza ko umuntu wahisemo inzira mbi atazihanganirwa, ndetse bikaba n’ubutumwa ku bajura bose ko badashobora gukomeza guhungabanya umutekano w’abandi ntihagire igikorwa.
Polisi yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi kugira ngo bicike burundu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku zindi mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.
Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu. Cyangwa ukande hano udukurikirane kuri X