Yari yayitwaye kubera ko nyirayo amubereyemo ideni: Umusore yasubije moto yari yibye nyuma yo gutererezwa inzuki

Umusore utuye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera yasubije mukuru we moto yari yamwibye nyuma yo gutererezwa inzuki. 

Ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa Kabiri nibwo uyu musore yagaragaye mu Mujyi wa Nyamata ari gusunika moto yari yuzuyeho inzuki, ayishyiriye umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo. 

Amakuru ya IGIHE avuga ko uyu musore yibye mukuru we moto nyuma y’uko yanze kumwishyura amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yamugurije maze mukuru we ahita yitabaza Salongo kugira ngo umuvandimwe we amugarurire moto. 

Uwitwa Umuhire Vicent, umwe mu baturanyi yagize ati “Ibi turabimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.” 

Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo. 

Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.” 

Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane. 

Salongo amaze gushyikirizwa iyo moto yahise iyikuraho izo nzuki maze ategeka uwari yayibye guhita ajya kuyisubiza mukuru we. 

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *