Manirareba Jean Bosco w’imyaka 55 wari utuye mu Mudugudu wa Gitwe, Akagari ka Gitwe, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke, yasanzwe mu nzu saa kumi n’ebyri z’igitondo yimanitse muri supaneti bikekwa ko yiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitwe, Sekamana Tharcisse, yabwiye Imvaho Nshya ducyesha iyi nkuru ko byabaye mu ma saa kumi n’imwe n’igice z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Werurwe 2024.
Icyo gihe umugore we yari amusize mu buriri aryamye, agiye kureba uwari wabahaye ikiraka cyo kuzinduka bamubagarira icyayi bombi, kuko batari baraye bumvikanye neza ku mafaranga yagombaga kubaha.
Avuga ko umugore yamuzindutse muri iyo saa kumi n’imwe z’igitondo ngo bumvikane neza, bamaze kumvikana, aza kureba umugabo ngo bafate amasuka bagende.
Yamugezeho saa kumi n’ebyiri zuzuye kuko aho yari avuye ngo hatari kure, akinguye asanga umugabo mu ruganiriro yimanitse muri supaneti yapfuye.
Gitifu ati: “Bararaga mu nzu y’icyumba n’uruganiriro, indi nzu iraramo abana babo 3, umugore afite imyaka 35. Umugore asanga umugabo yiyahuriye muri iyo salon, atabaza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, umurambo ujyanwa ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.”
Ku byahwihwiswaga na bamwe mu baturanyi ko yiyahuye kubera gukeka ko uyu mugore we yarushaga imyaka 20 yose bataranasezeranye, yaba yamukekagaho kumuca inyuma akisangira abo mu kigero cye, uyu muyobozi yavuze ko atabihamya kuko n’Umukuru w’Umudugudu wabo yari muramu we ku buryo ari ikibazo bafitanye yari kuba yarakimenye.
Avuga ko ariko bakeka ko uyu mugabo hari ibibazo yaba yari afite ku giti cye, atagaragazaga kuko yahoraga acecetse cyane, atavuga menshi.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba abaturage ko ufite ikibazo aho kugira ngo acyihererane kizarinde kinamurenga kikamutera kwiyambura ubuzima, yajya agira uwo akigaragariza kigashakirwa igisubizo.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu