Shaddy Boo aricuza kuba yarashyize ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yashyizeho

Mbabazi Shadia [Shaddy Boo], umwe mu bagore bihariye cyane uruganda rw’imyidagadaro mu Rwanda ahanini bitewe n’amashusho yashyiraga ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri ubu yavuze ko ikosa rikomeye yakoze ari ugushyira ubuzima bwe kuri izi mbuga zigaruriye imitima ya benshi. 

Uyu mubyeyi w’abana babiri binyuze mu kiganiro yagiranye n’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, yakanguriye ababyeyi cyangwa abateganya kwibaruka kurinda abana babo izi mbuga nkoranyambaga abwira abakiri bato ko ibyo bahabona bitari ukuri. 

Ati “Kwishyira hanze (ku mbuga nkoranyambaga) niryo kosa rya mbere nakoze, urabyumva ? njye ndi kukubwira ukuri, ntabwo ari ukugira abagukurikira benshi (Followers) nzi byinshi kuri izi mbuga.” 

“Niba ufite abana cyangwa uzabagira, wowe utekereza ko ushaka kuza kuri izi mbuga nizere ko witeguye ibintu bizakubaho, hari ibyo mutekereza mu mitwe yanyu ariko ntabwo murabona, ariko umunyabwenge yakwihutira gusoma ibijyanye n’izi mbuga nkoranyambaga, ikintu nababwira murinde abana banyu, buri mugore wese cyangwa ufite umwana amurinde izi mbuga kuko ntabwo ari ikintu cyiza.” 

Uyu mugore ukurikirwa n’abarenga miliyoni imwe ku rubuga rwa Instagram, asaba abashya ku mbuga nkoranyambaga kureba nibura ibintu batambutsa niba byagirira akamaro ababakurikira. 

Shaddy Boo yasabye abangavu n’abakiri bato kwirinda gushaka kubaho nk’undi muntu babonye kuri izi mbuga bibwira ko ari mu buzima bwiza. 

Ati “Ikintu nabwira abana bose bajya ku mbuga nkoranyambaga nizere ko bazi icyo bashaka kugeraho, biriya bintu byose babona ntabwo ariko biba bimeze kuko abantu bari hanze aha ni ababeshyi, imbuga nkoranyambaga zakuzamura pe, ku bijyanye n’ubushabitsi (Business), ariko nushaka kubaho mu buzima bw’undi muntu bizakugora mu buzima bwawe, ubu ushobora kumva ko ubu umeze neza ariko bidatinze uzabibona bigusigira igihombo gikomeye.” 

Yakomeje agira ati “Buri mwana wese cyangwa abangavu ndabizi ko bamwe baba bari kunkurikira, izi mbuga ntabwo ari ikintu cyiza , mwicare mwige, muhange amaso ibifatika, aha nta by’ukuri bihaba , tekereza kuhazaza h’ubuzima bwawe.” 

Mu bihe byashize uyu mugore w’imyaka 32 yari yihariye uruganda rw’imyidagaduro ku buryo benshi mu bahanzi bageraga mu Rwanda basigaranaga ifoto ye ndetse bagakomeza kuganira binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga kuko ariwe nkumi yari igezweho. 

IGIHE

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

One Comment on “Shaddy Boo aricuza kuba yarashyize ubuzima bwe ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’amashusho yashyizeho”

  1. Ooo disi avugishije ukuri, gusa birakwiriye ko abantu bava mubuyobe bagahumuka bakareka ubujiji babamo bikoza hirya hino ngo nugukora Post ngaho imyenda itariyabo, amasura nuko sayabo, ngaho gutiratira utuntu twabandi, gusa barababeshya kubaho nukwigira. Ukubeshya ko akugize abakubeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *