Yaramubeshye nyuma aramutahura! Ikinyoma Ndayishimiye yabeshye Perezida Kagame bugacya kimutamaza

Mu gihe u Rwanda rukora ibishoboka byose ngo rurebe ko rwasigasira umubano n’ibindi bihugu by’abaturanyi, Politiki iciriritse ishingiye ku moko iranga ikaganza bamwe mu bayobozi bo mu Karere k’Ibiyaga bigari. 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yahishuye uburyo yihamagariye Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye kuri telefoni amubaza iby’amakuru yamugeragaho ko yaba agiye kohereza ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ngo zijye gufatanya n’imitwe irimo FDLR gushyigikira ubwicanyi bukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo. 

Ni amakuru yatahuwe n’inzego z’ubutasi z’u Rwanda, mbere y’uko ajya ahagaragara, cyane ko gushyigikira urugamba rushingiye ku ivanguramoko no gutsemba Abanyekongo b’Abatutsi, bifite ingaruka ku Karere kose no ku Isi aho indi Jenoside nk’iyakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize ikomanga.  

Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Kagame yanenze uburyo ingabo z’u Burundi zihutiye kwijandika mu bibazo bya Leta ya Kinshasa na M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.  

Yaboneyeho guhishura ko ku murongo wa telefoni  yabanje kuburira Perezida Ndayishimiye ku birebana no kohereza ingabo zihariye ngo zijye kurwana zifatanyije na FDLR nk’umutwe w’iterabwoba uteza umutekano muke mu Rwanda.  

U Burundi bwohereje izo ngabo, mu gihe bwari no mu bihugu byatanze ingabo mu Butumwa bw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF) bwasezerewe bugeze kure gahunda yo guhosha imirwano ishyamiranyije Ingabo za Congo (FARDC) n’abambari  bazo bahanganye na M23.  

Perezida Kagame yamenye umugambi w’u Burundi wo kohereza izindi ngabo z’inyongera i Goma mu Murwa Mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, kugira ngo bajye gufatanya na FARDC, FDLR, abacanshuro n’indi mitwe yitwaje intwaro.  

Yagize ati: “Narahamagaye kuri telefoni, maze nsaba kuvugana na Perezida Ndayishimiye ndamubaza nti Perezida, numvise ko urimo kohereza izindi ngabo zitari izo wohereje mu Ngabo za EACRF ngo zirwanire Guverinoma ya Kinshasa.” 

Yakomeje amuburira ko ibyo bihabanye n’impamvu Ingabo za EACRF zashyizweho kandi na we akaba yari yagize uruhare mu kuzishyiraho no gutangamo umusanzu we.  

Ati: “None, ugiye kujya mu bindi. Naramubwiye kandi nti, ibyo biteye inkeke kandi ngira ngo urumva ingaruka zabyo. Mu by’ukuri urimo kutubangamira wigaragaza mu bashyigikiye FDLR iri hafi y’umupaka wacu.” 

Ndayishimiye ngo yahakanye yivuye inyuma ndetse anarahira avuga ko ayo makuru Perezida Kagame yahawe n’inzego z’ubutasi ari ibinyoma bisa.  

Perezida Kagame na we yamusubije agira ati: “Nishimiye kumenya ko nibeshye. Niba nibeshye nta kibazo. Mu by’ukuri nishimiye kubyumva. Ariko nyuma y’ibyumweru bibiri, abasirikare b’Abarundi bari bageze i Goma, ahubwo ni mbere y’ibyumweru bibiri. Urumva rero ko yambwiye ibinyoma.” 

Perezida Kagame yanenze Politiki ishingiye ku ivanguramoko ikomeje kwimakazwa mu Karere, ashimangira ko iciriritse.  

Ati: “Ntekereza ko ari ibintu biciriritse. Turacyafite politiki zikorwa zishingiye ku ivanguramoko kandi ni byo bihurije hamwe Tshisekedi, Ndayishimiye na FDLR.” 

Abajijwe niba ibyo bibazo bishobora kuvukamo ibibazo bifatika ku Rwanda, Perezida Kagame yabyemeje ashimangira ko imvugo z’urwango no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’amacakubiri mu Burasirazuba bwa RDC atari ikintu cyoroheje kuko biyobowe na Guverinoma ya Congo ifatanyije na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro.  

Ati l: “Niba Perezida w’Igihugu cyangwa ubuyobozi bwacyo bwimakaza iyi ngengabitekerezo y’urwango, utekereza ko icyo ari akantu gato? Ni gute uruhurirane rw’izo ngingo zose rudahinduka ikibazo kigaragara kuri twe?” 

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku mvugo za Perezida wa RDC Felix Antoine Thisekedi Tshilombo, wirahiriye kugaba ibitero ku Rwanda ubwo yiyamamarizaga kongera kuyobora Igihugu.  

Yavuze ko Perezida Tshisekedi afite ubushobozi bwose ariko abura ubwo gusobanukirwa ingaruka z’ibyo avuga nk’Umuyobozi w’Igihugu.  

Ati: “Kuri jye, icyo ubwacyo ni ikibazo gikomeye cyane nkwiriye kwitegura kandi nkacyitaho. Ibyo bisobanura ko ijoro rimwe ashobora gukanguka maze agakora ikintu mutigeze mutekereza ko umuntu muzima yakora.” 

Perezida Kagame kandi yanakomoje ku biganiro bikorwa ku rwego rw’Akarere, agaragaza ko ibiganiro by’i Luanda n’iby’i Nairobi byari bikwiye guhuzwa kugira ngo bitange umusaruro wihuse kandi ufatika. 

Imvaho Nshya

Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu

One Comment on “Yaramubeshye nyuma aramutahura! Ikinyoma Ndayishimiye yabeshye Perezida Kagame bugacya kimutamaza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *