Abaforomo bashakaga akazi mu Bwongereza batsinzwe ikizamini cy’Icyongereza

Benshi mu Banyakenya 300 bashakaga akazi k’ubuforomo n’akandi ko gukora mu mavuriro n’ibitaro byo mu Bwongereza batsinzwe n’ikizamini cy’Icyongereza.

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko abantu icumi muri 300 bari basabye akazi mu Bwongereza ari bo babashije gutsinda ikizamini.

Icyongereza n’Igiswahili nizo ndimi zigishwamo amasomo mu mashuri yo muri Kenya.

Hashize iminsi Kenya isinye amasezerano yemerera abantu bayo badafite akazi kujya kugasaba mu Bwongereza mu bijyanye n’ubuvuzi.

Mu minsi ishize nibwo Kenya n’u Bwongereza byasinye amasezerano yemerera Abanyakenya badafite akazi ariko bize ibijyanye n’ubuvuzi, bashobora kugasaba mu Bwongereza mu rwego rw’ubuzima.

BBC yatangaje ko hari Abanyakenya basaga 900 bari gukorera mu Bwongereza mu rwego rw’ubuvuzi.

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

https://youtu.be/VFx7RbXdB8E

https://youtu.be/Z_kyu7POWBM

https://youtu.be/XBfVYIw3c6k

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *