Passion Jones ni umugore ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kugaruka mu bitangazamakuru byo hirya no hino ku Isi no ku mbuga nkoranyambaga, abantu bibaza ukuntu abanye mu mahoro n’abagabo babiri mu nzu imwe akanabyarana na bo ntibiteze intugunda hagati yabo.
Uyu mugore ukoresha amazina ya ‘passionjonesz12’ kuri Instagram, bwa mbere yakoze ubukwe afite imyaka 20, ku myaka 30 aba ari bwo aza gukora ubundi n’umugabo wa kabiri kandi bose baragumana.
Aba uko ari batatu bamaze kuba ibimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, ku bwo kuzifashisha bakaba abavugizi b’urushako rwemerera umugore kugira abagabo barenze umwe. Bavuga ko umubano wabo ari urugero rw’uko bishoboka.
Mu biganiro banyuza ku mbuga nkoranyambaga birimo n’icyitwa ‘You Poly Ain’t Ready For This’ kinyura kuri YouTube Channel bahuriyeho, Passion Jones yavuze ko atigeze agira inzozi zo kuzaba umugore w’abagabo babiri ariko ubu akaba anyuzwe na byo.
Abagabo be barimo uwitwa ‘asurathagreat’ kuri Instagram, na bo bavuga ko ntacyo bibatwaye ndetse basimburana mu bihe byo kumutera inda ku buryo buri wese aba azi abana be, dore ko ubu afite abana batatu barimo babiri b’umugabo we mukuru, n’undi muto yabyaranye n’uwo bashakanye nyuma.
Umugabo we mukuru yavuze ko atigeze ahatirizwa kwemera ko umugore we yashakana n’undi mugabo kandi bose bakagumana, ndetse ko atanamufuhira ahubwo anyuzwe n’ubwo buzima babayeho ababazi bafata nk’ubudasanzwe.
Mu kiganiro kimaze amezi umunani kuri YouTube Channel yabo cyagarukaga ku kumara amatsiko abantu bibaza ukuntu Passion Jones abana n’abo bagabo agatwita ntibiteze ikibazo hagati yabo, umwe mu bagabo be yavuze ko ugomba kuba witeguye kuba muri ubwo buzima wowe ubwawe, urengeje ingohe amaso n’amagambo y’abantu bo hanze y’urushako rwawe.
Inkuru yabo yongeye kugarukwaho cyane mu cyumweru gishize ubwo uyu mugore yashyiraga kuri Instagram ifoto ari kumwe n’abo bagabo be ndetse n’abana babo, ku munsi ngarukamwaka wo gushima Imana (Thanks Giving) mu Ugushyingo, avuga ko ayishimira ko yamuhaye uwo muryango.
Abatanze ibitekerezo kuri iyo foto benshi bagaragaje ko bishimiye uwo murango, ndetse banashimira uwo mugore ko yisobanukiwe agaharanira ku gukomera ku byishimo bye n’umuryango we atitaye ku maso y’abantu.
Umukobwa witwa ‘Billionaire__olive’ we yavuze ko mu mutima na we yifuza kubaho ubuzima nk’ubwo bwo gushyingiranwa n’abagabo babiri, ariko agakomwa mu nkokora n’imyumvire y’Abanyafurika batatuma umugore abaho muri ubwo buzima.
Naho uwitwa ‘paigechristieuk’ n’amarira menshi, ati ‘‘Biragoye kubona umuntu abaho ubuzima bw’inzozi zawe.’’
Hari n’uwatanze igitekerezo kuri iyo foto abwira Passion Jones ko arinzwe nk’umwamikazi kubwo kuba mu nzu irimo ab’igitsinagabo gusa, dore ko n’abana batatu yabyaranye n’abo bagabo na bo ari abahungu.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.