Abanyarwanda bagiye kwigishwa uko bateka ingurube (akabenzi) mu kongera umubare w’Abazirya

Aborozi b’ingurube bagiye gutangira kwigishwa abanyarwanda uko inyama yayo izwi nk’Akabenzi itekwa mu rwego rwo kugira ngo zirusheho kuribwa na benshi.

Ibi byatangajwe ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021, mu mahugurwa yahawe abagize ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda, yari agamije kurebera hamwe ingorane bahura nazo n’icyo bakora kugira ngo umusaruro wabo wiyongere.

Aborozi b’ingurube bagaragaje ko bagihura n’imbogamizi ry’isoko ry’umusaruro bitewe n’uko ingurube usanga ziribwa cyane mu tubari gusa.

Ibi byatumye biyemeza gutangira kujya bigisha abanyarwanda uko inyama y’ingurube itunganywa, bagashyiraho n’aho gucururiza inyama zazo kugira ngo abazikeneye bazibone hafi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi b’ingurube mu Rwanda,(RPFA) Shirimpumu Jean Claude, yagize ati “Tugiye kujya dukora imishinga yo gukora za boucheries hafi y’abaturage aho babona inyama mu buryo buboroheye kandi ku Biro ku buryo bajya bazigura bitewe n’ubushobozi bwabo no kubigisha uko inyama y’ingurube itekwa.”

Yongeyeho ko bagifite ikibazo cy’amabagiro make y’ingurube ndetse ari bimwe mu bituma zikibagirwa ahatujuje ubuziranenge.

Uhagarariye umushinga uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi witwa Orora Wihaze, Dr Karamuzi Denis yavuze ko abanyarwanda bigishijwe uko inyama y’ingurube itegurwa byakongera umubare w’abazirya.

Ati: “Byagiye bigaragara ko abanyarwanda bakoresha gake ibikomoka ku matungo magufi yaba kurya no kunywa ariko nkeka ko iri huriro ry’aborozi b’ingurube begereje za boucheries abaturage bakanamenya uko ingurube itegurwa, bajya bayiteka mu ngo kandi nabyo byakongera umusaruro”.

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’aborozi b’ingurube bufite intego y’uko umusaruro ukomoka ku bworozi bw’ingirube uva kuri toni ibihumbi 20 ukagera kuri toni ibihumbi 60 mu 2024.

Src: IGIHE

Mushobora kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga zacu, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya.

Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.

About Kwizera Yamini

I only talk when i feel my words are better than my silence. sometimes it may hurt or irritate but i like my Silence

View all posts by Kwizera Yamini →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *